Miliyari 146.7 Frw, agaciro k’Umuganda
Mbere y’ubukoloni, Umuganda wari uburyo bw’imigirire ishingiye ku muco gakondo wo gukorera hamwe hagamijwe gukemura ibibazo by’imibereho n’ubukungu bigamije inyungu zihuriweho gusa mu gihe cyabwo waje guhinduka uwo gukoraho imirimo y’abakoloni.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuganda wongeye gukorwa mu isura nshya yo kubaka Igihugu cyane ko cyari cyarasenyutse bigaragara, wagize uruhare mu kongera guhuza Abanyarwanda no guteza imbere imibereho n’imibanire yabo.
Mu 2007 umuganda waje gushimangirwa unemezwa nk’igikorwa cy’iterambere rusange ry’Igihugu, unashyirwamo imbaraga ndetse ibyakozwe bikajya bibarwa mu gacirofaranga kugira ngo abaturage basobanukirwe agaciro k’ibyo bakora.
Guhera mu 2007 agaciro k’ibikorwa by’Umuganda kagiye kiyongera kuko muri uwo mwaka hari hakozwe ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 4,1 Frw bigera muri 2016 bigeze kuri miliyari 19,2 Frw.
Mu 2017, hashyizweho Politiki y’Umuganda ivuguruye n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa mu rwego rwo kunoza imitunganyirize y’Umuganda kugira ngo urusheho gukomeza kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no kwimakaza imibereho n’imibanire myiza binajyanishwe n’icyerekezo 2050.
Muri uwo mwaka binyuze mu Muganda hakozwe ibikorwa bya miliyari 21,8 Frw, mu 2018/19 hakorwa ibya miliyari 22,8 Frw, mu 2019/2020 biba miliyari 23,7 Frw, mu 2022/2023 ziba miliyari 27,01 Frw mu gihe mu 2023/2024 zari miliyari 22,8 Frw.
Muri rusange mu myaka irindwi ishize (2017-2024) Abanyarwanda bakoze ibikorwa by’Umuganda bifite agaciro kangana na Miliyari 146.7 Frw.
Ibi bikorwa bikubiye mu kubaka ibigo by’ubuvuzi, amashuri, ibiraro, imihanda, amateme, inzu z’abatishoboye, inyubako zikorerwamo n’inzego za Leta n’ibikorwa by’umuganda bishingiye ku bumenyi bitandukanye.
Itegeko rigenga Umuganda rusange mu Rwanda rivuga ko Abanyarwanda bafite imyaka 18 kugeza kuri 65 bafite inshingano yo gukora Umuganda. Abanyamahanga baba mu Rwanda na bo bashishikarizwa kwitabira Umuganda.
Nko guhera mu 2018 ubwitabire bw’Umuganda bwari kuri 93,4%, mu 2019 buba 90%, mu 2020 buba 88%, mu 2023 bwari 91% mu gihe 2024 bwageze kuri 92,3%.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu abaturage bishimira ibikorwa by’Umuganda birimo gutunganya imihanda y’imigenderano, kubakira abatishoboye, guca amaterasi n’ibindi bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|