Menya impamvu hari inzego zitanga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko

Buri mwaka, Komisiyo z’Igihugu, inzego zihariye, Inama z’Igihugu n’ibigo bya Leta bishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomereye Igihugu, zigeza raporo na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, hagamijwe gufasha gukemura ibibazo byagaragajwe n’izo nzego.

Dore inzego zitanga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena n’uw’Abadepite

 Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
 Urwego rw’Umuvunyi.
 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta.
 Banki Nkuru y’u Rwanda

Uburyo Inteko Ishinga Amategeko isuzuma izi raporo:

Mu Nama ihuriwe n’imitwe yombi hunguranwa ibitekerezo mu ruhame;

Komisiyo zihoraho zisesengura izo raporo zikageza raporo ku Nteko Rusange ya buri mutwe;

Inteko Rusange ya buri mutwe ifata imyanzuro hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka