Maze kuvugana inshuro zitari nke na nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu - Mufti Sindayigaya ku gusubizaho Adhan ya mugitondo

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zahawe gurikirana ishyirwa mu bikorwa ubusabe bwo kongera gusubizaho uburyo bw’indangururamajwi z’umuhamagaro wa Adhan, wo guhamagarira abantu gusenga mu gitondo.

Mufti Sindayigaya, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’isengesho ry’umunsi mukuru w’igitambo (EID AL ADHA 2026) ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026.

Ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ubusabane n’Abayisilamu bo mu Rwanda, ku wa 25 Werurwe 2026, ni bwo umwe mu bayisilamu yamugaragarije imbogamizi bahura na zo zijyanye no kuba gutora Adhan mu gitondo bitagikorwa.

Icyo gihe yagize ati “Hari ikintu kitubabaza cyane, wenda ni uko tutasobanukiwe muradufasha. Rwose kuba guhamagarira abantu gusenga mu gitondo byarahagaze, biratubabaza kuba byaravuyeho. Kuriya bahamagara abantu ngo bajye gusenga mu gitondo ntabwo bikibaho.”

Umukuru w’Igihugu yahise amusubiza ko ibyo byoroshye kubisuzuma. Yagize ati “Ibyo biroroshye kubisuzuma na byo.”

Yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma icyo kibazo, bakamenya niba ntacyakorwa gutora Adhan bigasubizwaho.

Aha niho Mufti Sindayigaya yabajijwe aho bageze bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ubusabe bw’uwo muhamagaro wa mugitondo (Adhan), asubiza ko ubusanzwe mugitondo uretse kuba udatorerwa ku ndangururamajwi, mu musigiti ho bisanzwe bikorwa.

Yagize ati: "Byumvikane neza, Adhan ubundi iratorwa, kereka iya mugitondo kandi ubwo igishaka kuvugwa hano ni kundangururamajwi kuko iyo mu musigiti iratorwa. Izindi enye zisigaye zitorwa ku ndangururamajwi."

Yakomeje avuga ko nk’uko Umukuru w’Igihugu yabihaye umurongo akabishinga inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, nk’Umuryango w’Abayisilamu na bo baticaye kuko bakomeje kubikurikirana.

Yagize ati: "Nibyo twarakurikiranye, maze kuvugana inshuro zitari nke na nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni nawe wari uhari barabimushinze kugira ngo abikurikirane rero turi gukorana, turavugana kandi yambwiye y’uko twihangana bari kureba inzira byakorwamo, ndumva rero turi gukora ibisabwa kandi nawe ari kubikurikirana."

Umihamagato wa Adhan cyangwa isengesho rya mu gitondo rigize amasengesho atanu aba agomba gukorwa n’Aba-Islam ku munsi, ibi bikaba biri mu bigize inkingi z’ukwemera kwabo. Uyu muhamagaro ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa n’Aba-Islam badaturiye imisigiti.

Ku wa 15 Werurwe 2022 ni bwo Polisi yatangaje ko umuhamagaro wa mu gitondo (Adhan) ugamije gushishikariza Aba-Islam kwitabira amasengesho wahagaritswe kubera ko uteza urusaku, kandi bikaba bibujijwe n’amategeko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka