Leta Yagaruje Miliyoni zirenga 700 Frw yari yaranyerejwe

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko inzego z’ubutabera zabashije kugaruza amafaranga y’umutungo wa Leta yari yaranyerejwe angana na Miliyoni 729 Frw ndetse n’ibihumbi 5 by’Amadolari ya Amerika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’Imitwe yombi umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.

Mu kiganiro cye, Minisitiri Murangwa yavuze ko mu rwego rw’ubutabera hari ibikorwa bitandukanye byagezweho birimo kugaruza umutungo wa Leta wari waranyerejwe ndetse no gukomeza kwegereza abaturage ubutabera.

Yavuze ko amafaranga yagarujwe agaragaza imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa rubanda no gukurikirana abakoresha nabi umutungo wa Leta.

Minisitiri Murangwa yavuze kandi ko ubutabera bukomeje kwegerezwa abaturage binyuze mu ruhare rw’abunzi mu gukemura amakimbirane.

Ati: “Mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ubutabera no gushimangira uruhare rwabo mu kwikemurira amakimbirane, abunzi bakiriye imanza 14,500 murizo 14,400, zingana na 99% zarakemuwe.”

Minisitiri Murangwa yanagarutse kuri gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kubona ubutabera. Yavuze ko muri gahunda yo gutanga ubufasha mu by’amategeko ku baturage batishoboye ndetse n’abatagejeje imyaka y’ubukure, urugaga rw’abavoka rwafashije abantu 2700 kubona ubutabera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka