Kwitaba Telefoni mu buryo bw’ikoranabuhanga bigiye kuvanwa mu makosa yo mu muhanda
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bigiye kujya bifatwa nk’ikosa gusa mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki.
Minisitiri Dr. Gasore yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 29 Ukuboza avuga ko mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’imihanda barebye bagasanga igihe umushoferi yitabye terefone atayifashe mu ntoki atabihanirwa.
Yakomeje ati “Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba uri kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo.”
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda urimo ingingo zirebana no guhangana n’ibyaha, n’ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga no gutahura amakosa y’abatwara ibinyabiziga, ndetse n’amakosa 10 azaherwaho mu kwambura amanota abayakoze hagamijwe kongera umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka ziwuberamo.
Ibishya by’ingenzi byateganyijwe mu mushinga w’itegeko harimo gucunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire hatangiriwe ku makosa 10 akomeye umuntu akora yabigambiriye.
Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore yabwiye Abadepite ko gukurwaho amanota bizakorwa mu buryo butandukanye hagendewe ku makosa yakozwe n’umushoferi abigambiriye.
Minisitiri yagaragaje kandi urutonde rw’amakosa icumi azaherwaho mu gukurikirana imyitwarire y’umuyobozi w’ikinyabiziga hakoreshejwe uburyo bw’amanota.
Ati “Ayo makosa ashingira ku bikorwa byagambiriwe, birimo kwirengagiza amategeko, cyangwa kurenga ku byemezo, birimo guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka yo mu nzira nyabagendwa no gutwara ikinyabiziga cyacomowemo akagabanyamuvuduko ( Driving a vehicle with a disconnected speed governor)”.
Irindi kosa ni ugutwara ikinyabiziga kidafite akagabanyamuvuduko gategetswe, gutwara ikinyabiziga warengeje igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, gutwara ikinyabiziga warambuwe uburenganzira bwo kugitwara,n’ umuvuduko ukabije.
Aha Minisitiri yatanze urugero rwo kurenza ku muvuduko ntarengwa km 200 ku isaha, guhunga nyuma yo kutubahiriza ikimenyetso cy’itara ritukura, gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi, gukoresha telefoni cyangwa ikindi gikoresho cy’itumanaho ubifashe mu ntoki mu gihe utwaye ikinyabiziga.
Aha ninaho Minisitiri Gasore yasobanuye ko umuntu wafatwa arimo avugira kuri terefone ariko yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga nko guhuza terefone na blutooth y’imodoka, adahanwa.
Hasobanuwe ko urutonde rw’amakosa rudakwiye kujya mu itegeko mu rwego rwo guteganya n’andi ashobora kubaho nyuma y’uko itegeko ritangajwe bityo mu iteka bikaba byaba byoroshye kuyongeramo itegeko ridahinduwe.
Ku kirebana n’uko umupolisi ari we ubona icyaha akanagihana Minisitiri yagaragaje ko nta mpungenge irimo kuko mu itegeko hateganyijwe uburyo utishimiye uburyo yahanwe ashobora kujuririra urwego rukuriye uwamuhannye, ndetse no kuri urwo rwego atanyurwa akaba yajuririra urukiko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|