Kubera politiki ya Leta y’ubuyobozi bwa Juvenal Habyarimana yiswe iringaniza, abana benshi b’Abatutsi bangiwe kwiga, maze ababyeyi babo bagerageza kwishyira hamwe, bashinga amashuri yigenga.
Politiki y’iringaniza yari ishyize imbere guheza abana b’Abatutsi mu mashuri, kuko yakoreshaga uburyo bwitwa kwemererwa, bivuze ko umwana w’Umututsi watsindaga ibizamini bya Leta yemererwaga kwiga cyangwa bakamwangira.
Ababyeyi b’abo bana bakomeje kwinubira uburyo abana babo babuzwa amahirwe yo kwiga, ari naho havutse igitekerezo cyo gushinga amashuri yigenga mu Rwanda.
Aho niho bashinze ibigo nka APACOPE mu mujyi wa Kigali, ndetse na COLLEGE ACEJ Karama i Muhanga, na Collège APPEC Remera-Rukoma, maze abo bana batangira kwiga, ariko n’ubundi bahohoterwa kugeza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri ACEJ Karama ubwayo hishwe abanyeshuri 46 b’Abatutsi, Umuyobozi w’ishuri n’abarimu bane, amazina yabo akaba yanditse ku rukuta rw’amateka muri icyo kigo ari naho bibukirwa buri mwaka.
Ibyabereye muri Collège ACEJ Karama birenze Kamere
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku kigo cya ACEJ Karama, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yavuze ko ibyabereye muri iryo shuri, birenze indangagaciro z’uburezi.
Kayitare avuga ko ACEJ Karama yabereyemo ihohoterwa n’itotezwa ku Batutsi, kugeza ubwo abanyeshuri, abarimu n’uwayoboraga icyo kigo, bapakirwaga mu modoka za Gisirikare, bakajya gukorerwa iyicarubozo.
Agira ati, "Uyu ni umwanya wo kuzirikana inkomoko y’ayo mateka mabi, yageze no mu mashuri, aho Umututsi yatotejwe birenze kamere muntu, abakobwa bafatwa ku ngufu, abarimu n’Umuyobozi w’iri shuri bagatotezwa mu bugome bukabije kugeza bishwe".
Agaragaza ko Kwibuka mu bakiri bato ari ukubaha ukuri ku mateka, kugira ngo abakigerageza kuyagoreka, bajye basanga abana bateguye neza.
Agira ati, "Mujye muha agaciro uyu mwanya, kandi turabizeza ko tuzakomeza kugendana muri uri rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, kuko ni mwe cyizere cy’Igihugu cy’ejo hazaza."
Umuyobozi wa ACEJ Karama Yousuf Bisangabagabo avuga ko kwibuka abari abanyeshuri n’abarimu, ari uburyo bwo kwigisha abana amateka ya Jenoside, no kubaha ubutumwa bubafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza.
Agira ati, "Abarimu abanyeshuri n’Umuyobozi w’iri shuri bishwe bazira uko bavutse, niyo mpamvu tugira umwihariko wo kwibuka mu ishuri ryacu, nko gushimangira uburere buzira ivangura n’amacakubiri, kugira ngo ibyabaye aha bitazongera ukundi".
Komiseri ushinzwe ibikorwa byo Kwibuka, mu muryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Muhanga Shyaka Gaspard, asaba abanyeshuri kurushaho kubaka ubumwe bwabo, binyuze muri za Club z’Ubumwe n’Ubudaheranwa, zasimbuye imiryango ya AERG mu mashuri.
Abanyeshuri ba ACEJ Karama bagaragaje ibihangano by’indirimbo, n’imikono igaragaza ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bidakwiye mu bato, kandi ko biteguye guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|