Kunywa agacupa gato k’inzoga umuntu agahita asinda cyane, biba bivuze ko ubwonko bwahangirikiye - Minisitiri w’Ubuzima

Minisitri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, agira inama abantu kumenya ko nta kintu na kimwe kirusha agaciro ubuzima bwabo, bityo bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko kuba harimo izisindisha vuba, biba bivuze ko zangiza ubwonko cyane.

Yagize ati,” Nta kintu gifite agaciro kurusha ubuzima bwawe. Hahandi ugenda ngo unyweye akantu gato cyane uhise usinda, ujye ubyibazaho ngo aka kantu, ko cyera nanywaga urwagwa rungana rutya, ngataha ndi muzima, nkamenya iwanjye,none ubu ndanywa akantu kangana gatya, ugahita nsinda. Ujye umenya ko ubwonko bwawe bwahangirikiye,inyama zo mu nda zahangirikiye. Ibyo rero bigomba guhagarara”.

Yakomeje agira ati,” Ubwo abashinzwe ubuziranenge, gucunga ibikorwa, kubuza abazenga, izo nzego ziri mu kazi, ariko zikeneye ubufatanye n’abaturage.Abaturage rero, ni ukubagira inama y’uko birinda izo nzoga,birinda ibiteguranwe umwanda,birinda n’ibidasindisha byateguwe nabi n’ibiribwa byatewe nabi byose byica ubuzima. Ubuzima bwawe nk’umuturage turabukeneye. Turagekeneye nk’umufatanyabikorwa mwiza utunga agatoki ahakorerwa ibyo bintu”.

Minisiteri y’ubuzima, yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze guhitana abantu basaga 44 mu gihugu hose mu mezi make ashize. Muri bo, abagera kuri 28 bakaba barapfuye mu minsi 10 gusa. Uretse abo bamaze kubura ubuzima bwabo, hari abandi basaga 229 babinyoye bakaremba, bakajyanwa mu mavuriro atandukanye gufashwa n’abaganga.

Hari kandi abahura n’ingaruka zikomeye nyuma yo kunywa izo nzoga zitujuje ubuzirange , bakabura ubushobozi bwo kubona neza cyangwa se bagahuma. Aho ibyo bibazo by’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zizwi cyane nk’ibyuma’ cyangwa izindi zivangwamo ibinyabutabire nka ‘methanol’ n’ibindi byangiza ubuzima,ni mu Turere twa Bugesera, Ruhango, Nyamagabe ndetse na Rwamagana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka