Kungahara SACCO Ruhango yiyemeje guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyamuryango n’abakozi ba Koperative Kungahara SACCO Ruhango, baratangaza ko biyemeje gukomeza guhangana n’ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside, mu rwego rwo guhesha no gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Babitangaje ubwo abanyamuryango n’abakozi ba Koperative Kungahara SACCO Ruhango, basuraga urwibutso rwa Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye, bakanasobanurirwa amateka ya Jenoside.

Bagaragaza ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo kurwanya abayipfobya n’abayihakana, kandi bigafasha gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Kungahara SACCO Ruhango, Niyomugabo Jean Baptiste, avuga ko abaruhukiye mu Rwibutso rwa Mayunzwe, iyo baticwa baba ari bamwe mu banyamuryango bayo, bityo ko Akarere ka Ruhango katakaje amaboko aba agakorera uyu munsi.

Agira ati, "Aba twaje kunamira nibo baba ari abakiriya, n’abanyamuryango ba SACCO Kungahara, kuza kubibuka ni ukubasubiza agaciro bambuwe, no kuzirikana abarokotse batishoboye, kandi tukiga kugira Ubuntu no kubaha buri Munyarwanda wese kuko afite agaciro".

Nyiramahirwe Blandine ushinzwe ibikorwa muri Kungahara SACCO Ruhango, avuga ko isomo bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe, ari ukurwanya abagoreka amateka ya Jenoside, kuko bagamije gukomeza kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Agira ati, "Kuza kunamira abacu baruhukiye muri uru rwibutso ni ukubasubiza agaciro bambuwe, ukaba n’umwanya wo kwamagana abakomeje gupfobya Jenoside, kuko bagamije kudusubiza mu icuraburindi, ni umwanya wo kwamagana abagifite umutima wa kinyamaswa wo kwanga Abatutsi".

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mbuye yagaragaje ko Jenoside aho ku Mayaga, yitabiriwe cyane n’abishoboye, kandi bakajya banatanga ibihembo ku Bahutu bishe Abatutsi benshi.

Yatanze urugero rw’umucuruzi witwa Sebuhuku, wishe Abatutsi benshi, agasigaza umwana umwe w’umuhungu avuga ko azajya amwereka abandi bana, uko umututsi yasaga.

Agira ati, "Uriya muyobozi w’ibibuga by’Indege Charles Habonimana, niwe wasigaye kuri uyu musozi, afitwe n’umucurizi witwa Sebuhuku, ngo yari kuzajya amwereka abandi uko umututsi yasaga, kuzana abakozi rero bakareba iyi mibiri, bivuze guhamya ko Jenoside yabaye, kandi yakozwe bigizwemo uruhare n’abishoboye".

Avuga ko uyu munsi abishoboye, bakwiye kuba inzira yo kwiteza imbere ku bafite amikoro macye, aho kubagambanira ngo bicwe nk’uko byagenze muri Jenoside.

Agira ati, "Uyu munsi hari abataremera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, abo bakongera no kuyikora, ni yo mpamvu twe tuzi amateka yacu, dufata n’umwanya wo kuzirikana abasizwe iheruheru na Jenoside batishobiye"

Umuryango waremewe ugahabwa Inka, washimiye abanyamuryango ba Kungahara SACCO Ruhango, kuko babagaragarije urukundo mu bukene wari ufite, uhamya ko ko ugiye gukora ukiteza imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka