Ku myaka 14, Nkurunziza yarashe FDLR arazicika, zirihimura zimwicira umuryango

Nkurunziza Patrick yavukiye muri Congo mu 1997, aho ababyeyi be bari barahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Se yari yarabonye akazi mu mirima minini, akaba umucungamari, ariko akaba atarumvikanaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ku buryo bahoraga bamusaba kuwinjiramo ariko akabangira.

Nyuma rero, FDLR yagiye ku ishuri Nkurunziza yigagaho baramushimuta hamwe na mugenzi we witwa John, babatwara babapfutse mu maso, babavana i Rutshuru babageza Walikale, muri FDLR.

Agira ati "Habaga imihangayiko, gutotezwa no kwinjizwamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Twahoraga dukubitwa, dukora ibitero byo kwiba, kwikorera imizigo, amasasu n’ibindi ndi umwana muto w’imyaka 14. Banyikorezaga imizigo ntabasha kwikorera."

Nyuma rero bagiye kubatoza igisirikare, aho noneho ngo guhangayika byiyongereye, babaha imyitozo ku myaka 14 bamuha imbunda, arayifata kugeza abaye nk’umusirikare.

Ati "Aha ni ho batubwiraga bati mukore cyane, tugiye gutera u Rwanda, turashaka gusibanganya umututsi ku isi bya burundu."

Aha rero ngo barabyumvaga, ariko mbere y’ibyo bakaba mu bujura, bashyiraho amabariyeri yambura abaturage, maze agira ati "Umuturage yatambukanaga akazigo ke k’imyumbati, agatoki, zana, amafaranga tukayabaka. Twahoraga dukubita abaturage tubahohotera, tubica ku rwego rwo hejuru."

Iyo utabikoraga, na bwo ngo baragukubitaga.

Hanyuma agira ati "nyuma y’amezi atandatu natangiye gushaka inzira yo kwigobotora biriya bigabo bya hariya hakurya. Natangiye kwiga inzira, maze mpura n’umusirikare wari uzi ababyeyi banjye, maze ambaza uko nahageze, ndetse ndatinyuka mubwira ko nshaka gutaha."

Nk’aho yakamufashije, uwo musirikare yaramubwiye ati "Ukivuga ko ushaka gutaha, ubwo urapfiye tayali.", icyakora umusore amusubiza ko n’ubindi yamaze gupfa, kubera induru yirirwamo n’urugomo rwo mu ishyamba.

Icyakora yaramubwiye ngo nabe ategereje, ariko akomeza gushaka inzira. Mu Kwezi kwa 12, 2009, yasabye abayoboraga uyu mwana ko bamwemerera bakajyana gushaka ibyo kurya, maze barabyemera, nuko Nkurunziza na wa mwana bazanye, bakurikira uyu musirikare.

Yaberetse inzira, ndetse ababwira ko imbunda bazigumana bakagenda bakagera kuri MONUSCO. Bagiye umunsi wose n’ijoro, bageze saa sita z’ijoro, umwe akaryama, undi akamucungira.

Saa saba n’igice z’umunsi wa mbere barabyutse, bahura na Patrouille, maze barahangana, kuko iyo babafata ngo bari kubica babanje kubaca ibitsina. Nuko bararasana, biruka mu misozi, bagera ahantu bihisha mu rutare, ababahigaga barababura.

Saa kumi n’imwe basohotse muri rwa rutare, hanyuma barakomeza baragenda, umunsi wose. Saa saba n’igice basubukuye urugendo, ariko na none saa cyenda n’igice bagwa mu gico cya FDLR.

Agira ati "Aha ngaha ho hari hakomeye, kuko twabonaga amatara ya MONUSCO hakurya Walikale, turavuga tuti byose ni ugufa, tugomba kubanyuramo, tukagera MONUSCO. Icyakora, bo baturasaga bashaka kudufata mpiri byanze bikunze. Ntibashakaga ko twapfa batadufashe."

Icyo gihe ngo bararasanye n’abo bantu barindwi, ariko babarasa babegera ngo babacemo batambuke. Icyo gihe bararasanye, bagira amahirwe yo kubajya imbere, biyemeza kwiruka kugeza bageze aho bajya.

Avuga ko ku myaka cumi n’ine, umwana wambaye bottes zimuruta, iyo ntambara yabaga ari urugamba rukomeye, ariko wagombaga kwiruka mpaka ugeze ku ntego ufite. Barakomeje biruka barasana, bagera kuri MONUSCO, hanyuma bahageze barabakira.

Aha rero, MONUSCO yabahaye indege ibageza i Bukavu. Icyo gihe ngo umwana akigera i Bukavu yamenye ko bagicika, FDLR yagiye ifata umuryango we irawurimbura.

Agira ati "icyo gihe nahise ntangira kwibaza ngo ese ndajya he, ko bambwiye ko iyo utashye uri umuhutu bakwica. Batubwiraga ko mu Rwanda ari ho dukomoka, mfata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda."

Aha rero niho yibwiye ati "Ndatashye, ningera mu Rwanda nzabona umuryango, kandi rero nzanakura mbe umgabo."

Yageze i Rusizi abona abaturage barishimye, abayobozi bamwakira neza, yumva bavuga Ikinyarwanda, bose bahuje ururimi.

Icyakora yari agifite akoba, atekereza ko bamwica. I Rusizi bamuha imyenda mishya, bamwitaho, atangira gutungurwa. Aha rero, bamwakiriye i Mutobo ahakirirwa abaturutse mu gisirikare, ndetse ahahurira n’abandi babanaga bahamutanze. Icyo gihe yasanze icyiciro kimwe kigiye gusoza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka