Kigali: Bamwe umwaka bawutangiriye ‘imbere y’Imana’, abandi ‘imbere y’abantu’

Mu birori bisezeraho umwaka wa 2025 ari nako biha ikaze umwaka wawusimbuye wa 2026, amahitamo yari abiri; bamwe bagannye mu nsengero, abandi bagana mu banyabigwi bari bateguye ibitaramo hirya no hino mu mujyi wa Kigali, cyangwa se bajya kunywa agacupa bitewe n’uko buri wese ashaka kurya ubuzima.

Hari n’abahisemo kwigira ahantu hahurira abantu benshi, bategereza twa tunyenyeri tuzamuka mu kirere, mu gihe baturitsa ibishashi, ibi bita ‘kurasa umwaka’.

Ku nsengero zifunguye, dore ko uyu mwaka usanze izigera ku bihumbi icumi zifunze, abantu bari benshi cyane, ku buryo uretse urusengero rusanzwe, n’imbuga zose zari zitewemo amahema, kugira ngo abadashoboye kwinjira mu rusengero bakurikirire hanze kuri Televiziyo za rutura.

Ku Itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima, Paruwasi ya Masoro ni ko byari bimeze. Urusengero rwakira abantu ibihumbi bitanu rwari rwuzuye, ariko no hanze huzuye abangana n’abari imbere.

Abayobozi basaga n’ababizi ku buryo bari batiye parking y’abaturanyi ku ishuri ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi rya AUCA.

Buri mwaka utangiye muri iri torero, uba ufite insanganyamatsiko, iy’uyu mwaka ikaba ari ‘guhabwa ukwizera ndengakamere.’

Uku gushaka ‘gutangirira umwaka mu rusengero’ byari byatumye n’izindi nsengero nka Zion Centre mu Gatenga na zo zuzura n’imbuga zaho, ndetse na Four Square ya Kimironko n’izindi.

Abatagiye mu nsengero, na bo ntibagumye imuhira. Ahitwa mu cyanya gikomye kitagendamo imodoka-car free zone mu mujyi wa Kigali, ababyeyi bari bahateraniye, maze muri iryo joro ntibasiga abana, ahubwo babazana kwishimira ibikinisho by’uburyo bunyuranye.

Indi mbaga nayo yari ikoraniye kuri Kigali Convention Centre, ahaturikirijwe urufaya rwo kurasa umwaka-fireworks.

Aha, ntibari bicaye ubusa kuko bataramiwe na Kevin Kade wari wanatumiye bamwe mu banyempano barimo abana batozwa n’umubyinnyi kabuhariwe Cherrie Silver.
Undi na we uri mu basusurukije abantu kakahava ni umuhanzi uri mu bagezweho mu bakora Injyana Gakondo, Ruti Joël.

Hagati aho, umuhanzi Marina Deborah we yashimishije ab’i Nyamirambo bitabiriye igitaramo cyabinjije mu mwaka mushya wa 2026.

Iki gitaramo cyabereye muri parking ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, ahaturikirijwe urufaya rw’ibishashi mu gusoza umwaka wa 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka