Kicukiro: Barashima abafatanyabikorwa batumye amazi meza agera ku baturage 100%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burashima abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza ibikorwa remezo by’amazi ,isuku n’isukura, barimo umushinga Water For People, Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, (WASAC Group), na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), n’abandi batumye ubu amazi meza muri ako Karere agera ku baturage 100%.

Amazi meza ni isoko y'ubuzima bwiza n'isuku
Amazi meza ni isoko y’ubuzima bwiza n’isuku

Akarere gashima by’umwihariko uruhare rw’umushinga Water For People watangiye gukorera muri ako Karere mu mwaka wa 2009, ubu ukaba umaze imyaka 16 ukorera muri ako Karere, aho intego wari wihaye y’uko buri Mudugudu, buri shuri na buri kigo nderabuzima byose bigira ibikorwa by’amazi n’isuku hagendewe ku bipimo bya Leta y’u Rwanda, iyi ntego ubu ikaba ngo yaragezweho, ndetse uwo mushinga ukaba urimo usoza ibikorwa byawo muri Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Ann Monique Huss, yagize ati “Akarere kacu ka Kicukiro, uyu munsi dutewe ishema n’ibikorwa tugezeho ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura. Turashimira cyane ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF). By’umwihariko turashimira Water For People. Ni umufatanyabikorwa twagendanye mu rugendo rw’imyaka 16 rwo kubona amazi meza, isuku n’isukura. Turashimira WASAC na MININFRA n’abandi bafatanyabikorwa twagendanye muri uru rugendo. Turishimira aho tugeze ariko urugendo rwo rurakomeje mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho, bityo dukomeze kubona amazi meza no kuba ku isonga mu isuku n’isukura.”

Abagejejweho amazi meza barashima

Nyirigira Nicolas, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya EP Cyeru, ishuri riherereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe, Umudugudu wa Cyeru, avuga ko iryo shuri ryubatswe mu mwaka wa 2020 ritangira rifite ikibazo cy’amazi cyari kibakomereye.

Nyirigira Nicolas, umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya EP Cyeru muri Masaka avuga ko kutagira amazi byabatezaga ibibazo, agashimira abayabagejejeho
Nyirigira Nicolas, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya EP Cyeru muri Masaka avuga ko kutagira amazi byabatezaga ibibazo, agashimira abayabagejejeho

Ashimira Water For People yabagejejeho amazi meza kuko bo nta bushobozi buhagije bari bafite bwo gukurura ayo mazi no kuyageza ku kigo.

Ati “Uwo muyoboro bawukuye mu birometero 3,5 bityo n’abaturage ari bo babyeyi turerera na bo bagira amahirwe yo gufatiraho amazi. Ubu baravoma amazi meza, n’abana bakanywa amazi meza nta kibazo gihari. Water For People imaze kudukururira uwo muyoboro munini w’amazi meza ya WASAC, ubu ku ishuri ryacu hari ibibazo byagiye bikemuka kuko ayo mazi adufasha gutegura ifunguro ry’abanyeshuri rikaza rifite isuku. Ni mu gihe mbere twakoreshaga amazi navuga ko yari mabi twabaga twavomye ku ijerekani, ayandi twatumye abana bakayavoma ku mugezi w’Akagera uri hafi y’ishuri.”

“Aya mazi ni na yo abanyeshuri banywa atunganyijwe. Byadufashije kuba abana batakirwaragurika, mu gihe winjiraga nko mu ishuri ugasanga abana benshi barwariye rimwe ibicurane n’inkorora. Ubu abana banywa amazi meza, nta kibazo bafite, na za ndwara zaragabanutse.”

Nyirigira Nicolas avuga ko ayo mazi ari na yo abanyeshuri bakoresha mu gukaraba, bakanayifashisha mu gukora isuku ahantu hatandukanye mu kigo. Water For People yabahaye n’ikigega cya meterokibe 10 gifata ayo mazi meza, ndetse n’ibindi bibiri bya meterokibe 10 bifata amazi y’imvura.

Ati “Bidufasha guhorana amazi haba mu mpeshyi ndetse no mu gihe cy’imvura kuko tuyabika twifashishije ibyo bigega.”

Iri shuri rya EP Cyeru ni ryo ryubatswe nyuma muri Kicukiro, ni na ryo Water For People yagejejeho ibi bikorwa remezo by’amazi nyuma y’andi mashuri yose.

Abaturage na bo bavuga ko bajyaga barwara inzoka kubera kunywa amazi yanduye, ariko ubu ngo ntibakirwaragurika, bagashimira ababagejejeho amazi meza.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwageneye impano umuryango Water For People bushima uruhare rwawo mu kugeza ibikorwa by'amazi meza, isuku n'isukura mu baturage
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwageneye impano umuryango Water For People bushima uruhare rwawo mu kugeza ibikorwa by’amazi meza, isuku n’isukura mu baturage

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko batangiye gukorana na Water For People muri 2009, ubu bakaba bishimira aho bageze.

Ati “Ugereranyije n’aho twari turi mu kugeza amazi meza ku baturage, haba mu ngo zabo no ku bigo by’amashuri, duhagaze neza kuko Kicukiro iri mu Turere dufite umubare munini w’abaturage bagerwaho n’amazi meza. Ibigega by’amazi byaratanzwe mu mashuri no mu ngo. Rero turishimira imikoranire twagiranye kuko umusaruro wavuyemo urigaragaza.”

Nubwo basoje ibikorwa byabo muri Kicukiro, ibikorwa byo ngo ntibizahagarara burundu kuko mu gihe havuka Umudugudu mushya cyangwa ikigo gishya cy’ishuri, ivuriro, cyangwa ahandi hakenerwa amazi, bizera ko aho na ho amazi meza azahagezwa binyuze mu mikoranire n’ikigo WASAC Group na MININFRA n’abandi bafatanyabikorwa.

Eugene Dusingizumuremyi uyobora Water For People mu Rwanda, ahamagarira indi miryango itari iya Leta, abikorera ndetse na Leta ubwayo gufatanya mu gukemura ibibazo by’amazi, isuku n’isukura aho bikigaragara hirya no hino mu Gihugu.

Eugene Dusingizumuremyi uyobora Water For People mu Rwanda, asaba ko ibikorwa remezo by'amazi byagezweho byazakomeza gusigasirwa
Eugene Dusingizumuremyi uyobora Water For People mu Rwanda, asaba ko ibikorwa remezo by’amazi byagezweho byazakomeza gusigasirwa

Ati “Urugendo rwacu muri Kicukiro rwatangiye muri 2009. Intego yacu yari uko buri Mudugudu, buri shuri na buri kigo nderabuzima byose bigira ibikorwa by’amazi n’isuku hagendewe ku bipimo bya Leta y’u Rwanda. Ibi rero muri Kicukiro ntibyabaye intego gusa, ahubwo twabonye ko bishoboka. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bw’imikoranire myiza twagiranye by’umwihariko mu gihe cy’ibikorwa twakoreye muri Kicukiro. Turizera ko nka WASAC nk’urwego rubifite mu nshingano ruzakomeza kwita ku bikorwa remezo by’amazi byubatswe kugira ngo bizafashe abaturage mu gihe kirekire.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kurangiza ibikorwa byabo muri Kicukiro, bakomereje mu tundi turere tw’icyaro bakoreramo ari na two bagiye kwibandaho kugira ngo na two tubashe kugira ibikorwa nk’ibyo Akarere ka Kicukiro kagezeho. Biyemeje kandi ko n’ibikorwa remezo byagezweho bazakomeza gufatanya kubyongera kuko n’abantu biyongera.

Umushinga Water For People mu gusoza imyaka 16 umaze ukorana n’Akarere ka Kicukiro, tariki 17 Ukwakira 2025, wageneye ako Karere impano y’imodoka na moto ebyiri, bizakomeza gufasha Akarere ka Kicukiro mu bijyanye no kugenzura ibikorwa by’amazi n’isukura kugira ngo bakomeze kubikurikirana no kubisigasira, ndetse no kureba ahandi haba hakenewe ibyo bikorwa kugira ngo bihagere.

Nubwo Akarere ka Kicukiro kavuga ko amazi meza ubu agera ku baturage 100%, abaturage bose ntibarageza amazi meza mu ngo zabo, ariko ngo bashobora kuyabona muri metero 50, 100 cyangwa 150 z’aho batuye.

Akarere ka Kicukiro kashyikirijwe imodoka na moto ebyiri zizajya zifashishwa mu gukomeza kugenzura no kwita ku bikorwa remezo by'amazi, isuku n'isukura byubatswe no kureba ahakenewe ibindi kugira ngo bihagezwe
Akarere ka Kicukiro kashyikirijwe imodoka na moto ebyiri zizajya zifashishwa mu gukomeza kugenzura no kwita ku bikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura byubatswe no kureba ahakenewe ibindi kugira ngo bihagezwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka