Iyo nsitaye abantu barahurura. Ni ukuntetesha cyangwa ni ukumpuma amaso? Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abayobozi bareba ibibazo by’abaturage ntibabyiteho, ndetse n’abahumwa amaso n’ibyo bakorerwa kubera inzego barimo, bigatuma batamenya ibibazo bakagombye gukemura.
Ubwo yari muri Kongere ya FPR kuri uyu wa 19 Ukuboza, Perezida Kagame yatanze urugero rw’uburyo yitabwaho iyo agize ikibazo, akaba asanga ko biteye kwibaza, ugereranyije n’uburyo abayobozi bakemura ibibazo mu buzima busanzwe.
Yagize ati “jywe ku rwegoi ndimo, cyangwa inzego zimwe na zimwe muriho, zibahuma amaso. Jyewe ubwanjye iyo nsitaye abantu barahurura bagashaka kundamira ngo ntagwa hasi, nakorora bakiruka bajya kunshakira umuti...ubwo ni ukuntetesha…? Ariko nizere ko atari ugushaka kumpuma amaso.”
Yagize ati “kuko ibyo buri muntu wese akora gutyo, ni cyo na buri wese yakagombye kuba akorerwa. Igihe akeneye umuti, yagakwiye kuba awubona, igihe akeneye transport kuva kugera hariya, aba akwiye kuba ayibona. Niba akwiye amashuri y’umwana, aba akwiye kuba ayabona. Ibyo tubibaza nde atari mwe, ndetse kugira ngo hatazenda kugira ubibabaza ku ngufu nk’uko uyu muryango wubatswe kugira ngo ubaze abantu ibyo bagomba gukora ku neza cyangwa ku ngufu.”
Yongeyeho ati “rero mwebwe iyo mujya aho ukumva mu giturage iyo ngiyo bahwihwisa bakavuga umuyobozi wabo ati uriya se hari uwo abwira? Ugana hariya wasaba serivise, ugasanga ntibakwitayeho, ugasanga umukobwa, umuhugu yicaye aho ngaho, yibereye kuri telephone, arakora ibyo akora sinzi ibyo akora, wamusaba serivise akaba yanagutuka rwose, akagira ati icara aho, tegereza, cyangwa ati uwagombaga kuguha servise ntahari, genda.”
Aha niho agira ati “abo baturage ugira utyo, uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite. Iyo umuco mu buyobozi umaze kuba mubi, aho kuba banagukubita, ahubwo basa n’abumiwe baragowe. Abantu barinda kumirwa muri hehe? Birirwa biruka inyuma yanyu kubera iki?”
Yongeyeho ati “Jyewe uwo menye gutyo ndamukubita, ntarara.”
Yatanze urugero ku bibazo biherutse kuba mu karere ka Kayonza, aho abayobozi banze kwita ku baturage bashonje, maze Perezida Kagame agira ati “impamvu batabonaga icyo kibazo cy’abaturage, nuko bo bari bahaze.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|