Itegeko ryemereraga bimwe mu bigo bya Leta kugena imishahara uko bishatse ryasubiwemo

Guverinoma yafunze icyuho cyari mu itegeko rigenga abakozi ba Leta cyatumaga hari zimwe mu nzego za Leta zirenga ku buryo busanzwe bwo kugena imishahara n’inyungu ku bakozi, zigashyiraho imishahara uko zishaka, ibyo bigatuma habaho ubusumbane bukomeye mu mishahara ku bakozi ba Leta bakora akazi kari ku rwego rumwe, bitewe n’uko bakorera inzego zitandukanye.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka

Mu cyumweru gishize, muri uku kwezi kwa Mata 2026, nibwo habayeho ivugurura mu Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa. 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, bigaragara ko ari impinduka ntoya yakozwe muri iryo tegeko, ariko ifite ingaruka zikomeye.

Iryo vugururwa ryakozwe ryibanze cyane ku cyitwa ‘sitati yihariye’(special status), ubwo ni uburyo bwari bwashyizweho bugamije guha inzego zimwe na zimwe za Leta ubwisanzure mu micungire y’imirimo yazo. Gusa,uko imyaka yagiye ihita, ubwo bwisanzure bwatangiye kurenga urugero.

Ubusanzwe, ibigo cyangwa se inzego zikora inshingano zisaba ubuhanga bwihariye, nk’izikora imirimo ya tekiniki cyangwa igenzura, zashoboraga gusaba iyo sitati yihariye. Ibyo byazifashaga guhindura uburyo bw’imikorere ya ‘system’ y’ikigo runaka, harimo uburyo bwo gushaka abakozi, kubazamura mu ntera, imyitwarire n’ibihano, amahugurwa, ubutumwa bw’akazi, n’ikiruhuko cy’izabukuru.

Mu by’ukuri, igitekerezo cyari kijyanye n’iyo gahunda cyari cyoroshye kandi cyumvikana, kuko imirimo yose ya Leta si imwe, kandi hari imirimo isaba uburyo bwihariye bwo kuyicunga. Muri urwo hari inzego nyinshi zikora mu bwisanzure bujyana n’iyo sitati yihariye harimo nk’ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA), Urwego rw’Igihugu cy’iterambere (RDB), Urwego rw’igihugu rw’itangazamukuru (RBA), Urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), n’izindi nyinshi.

Gusa, itegeko ryo mu 2020 ryari ryasize icyuho mu bisobanuro ku byerekeye sitati yihariye, ibyo bigaha urwaho abayobozi b’inzego zimwe na zimwe zigengwa nayo, rwo kuyisobanura ku buryo butandukanye. Ibikorwa, inzego zimwe zatangiye gukoreshamo ubwo bwisanzure zihabwa na sitati yihariye, si mu micungire y’abakozi gusa, ahubwo harimo no mu kubaha inyungu cyangwa ibyo bagenewe bindi ku buryo butandukanye.

Urugero rworoshye, rw’uko icyo cyuho mu itegeko cyakoraga, ni uko hari umukozi wa Leta usanzwe ahembwa umushahara wagenwe hashingiwe kuri sitati rusange igenga abakozi ba Leta, Ikigo runaka kitwaje ko hari ibyo kimukeneyeho mu rwego rwa tekiniki, cyamwongereragaho izindi nyungu cyangwa se amafaranga ‘additional allowances’ kikabikora kishingikirije kuri ya sitati yihariye gifite. Nubwo izo nyungu uwo mukozi ahabwa zitaza zitwa umushahara, ariko zongera igihembo ahabwa nk’umukozi. Ibyo bitumaga mu gihe runaka, habaho itandukaniro rikomeye mu nzego za Leta, aho bamwe bahembwaga byinshi cyane kurusha abandi, kandi bafite inshingano zisa.

Iryo vugururwa ry’itegeko ryakozwe, ryashyizeho umurongo usobanutse ku byo inzego cyangwa se ibigo bifite iyo sitati yihariye bishobora gukora n’ibitemewe.

Mu itegeko rivuguruye, sitati yihariye ikoreshwa gusa mu bijyanye no abakozi bashyirwa mu kazi, uko bazamurwa mu ntera, uko imyitwarire n’ibihano bicungwa, amahugurwa n’uko imirimo itegurwa, ariko ibijyanye n’imishahara n’izindi nyungu ku bakozi ntibiri kuri urwo rutonde rw’ibyemewe.

Ibyo bisobanuro byatanzwe mu itegeko rivuguruye, bikuraho amahirwe ayo ari yo yose yo gushyiraho uburyo bwihariye bwo guhemba abakozi hashingiwe kuri iyo sitati yihariye“special status”.

Itegeko rivuguruye, aho guhagarika cyangwa kubuza inzego gushyiraho imishahara yazo, mu buryo butaziguye, ryahisemo indi nzira yoroshye, yo gukura imishahara n’izindi nyungu mu byo izo nzego zigengwa na sitati yihariye zemerewe gukora.

Ibyo bisobanuye ko imishahara n’inyungu zindi zigenerwa abakozi, bizakomeza kugenwa n’inzego zibishinzwe, harimo Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Ku ruhande rumwe, iryo vugurira ry’itageko, rizanye uburinganire mu bakozi ba Leta, kuko igenwa ry’imishahara rizajya rituma abakozi bakora akazi kamwe, bahembwa kimwe, bityo bigabanye itandukaniro mu nzego za Leta.

Ku rundi ruhande, bizafasha mu micungire myiza y’abakozi ba Leta. Iyo inzego zitandukanye zihawe uburenganzira bwo kugena imishahara ubwazo, bishobora gutera ikimeze nk’ihangana mu gushaka abakozi, aho inzego zifite ubushobozi bwinshi zikurura abahanga mu bakozi zikabajyana, izifite ubushobozi bucyeya zikagira ikibazo. Itegeko ryavuguruwe hagamije kurwanya icyo kibazo.

Icyo ivugurura ry’itegeko rihindura ku bakozi ba Leta

Ku bakozi benshi ba Leta, ingaruka z’ako kanya ni nkeya. Imishahara n’inyungu zabo ntibyahindutse. Impinduka iryo tegeko rizanye, ireba imiterere y’imicungire y’abakozi, ntacyo ihundura ku buzima bwa buri munsi bw’umukozi wa Leta.

Ariko ku nzego zari zisanzwe zikoresha cyangwa zifuzaga kuzakoresha iyo sitati yihariye mu kongera imishahara cyangwa se inyungu zihabwa abakozi, ubu ubwo buryo bwafunzwe.

Abayobora izo nzego, baracyafite uburenganzira bwo gutanga akazi mu buryo bwihariye, kuzamura abakozi mu ntera mu buryo bwabo no kubaha amahugurwa atandukanye. Ariko ntibemerewe kubaha imishahara itandukanye.

Gusa, itegeko rivuguruye na ryo ryasize ikibazo kimwe kidafite igisubizo gihamye, cyo kwibaza ngo ni gute inzego za Leta zizajya zikurura abakozi bafite ubumenyi buhanitse mu bintu runaka, mu gihe nta burenganzira bwo kugena imishahara zihabwa?

Icyo kibazo gishobora kugaragara cyane mu nzego zisaba ubumenyi budasanzwe kandi buhatanirwa ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu, Leta yagaragaje neza aho ihagaze, ubwisanzure bugira aho bugarukira.

Ibitekerezo   ( 12 )

mugire vuba rwose mubishyire mubikorwa kuko abakozi bamwe bahembwa amafaranga macye cyane kandi abo bakora kuri level imwe ahembwa akavagari mbese yamubera umukozi wo murugo kubera ikinyuranyo kiri mu mishahara ikindi umukozi wa leta yitabweho bijyane nisoko duhahiraho pee

muhirwa yanditse ku itariki ya: 26-05-2026  →  Musubize

NI gute muvuga inkuru irebana n’itegeko ariko iryo tegeko ntimurivuge? Ese ibyo muvuga twakwizera gute ko biri muri iryo tegeko. Nasomye kuri site ya primature(JO) sinabonaho iryo tegeko, ahubwo nahabonyeho iteka rya minisitiri w’intebe rivuga kuri indamunite. Muduhe iryo tegeko.

Jean Bosco NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 25-05-2026  →  Musubize

Cellule specialise ntayo zitwaye. Ahubwo mwe mushinzwe abakozi mufatiye ku rwego rwo hasi mubona bihura n’isoko dufite uyu munsi? Murebe umukozi mutezeho umusaruro we mubona abatezeho iki? Please look clearly there is a great gap between the world of public work and society survival reality. Niba intero Ari tujyanemo,ntitwajyanamo wijuse nshonje. Be sympathetic dear planners other wise turi gushakira ikibazo aho kitari.

Etienne Hakizimana yanditse ku itariki ya: 9-05-2026  →  Musubize

Hari abahabwa amafrws yo guhamagara (Communication) kd ntabo bahamagara; ugasanga abatayahabwa aribo bagira abo bahamagara; urugero nka Mwarimu agomba guhamagara ababyeyi, agakora bulletins za camis, Lesson plan za AI, hari na gahunda ya English proficiency (Gahunda yo kwiga icyongeteza),...bimusana Internet.
MIFOTRA na Commotion ishinzwe abakozi ba Leta ndizera ko bari kuzirikana ibi byose Mwalimu nawe akamera nk’abandi ku bihembo babona hejuru y’imishahara.
Turabashimira kd ku kuvugurura iyi ngingo, n’ubwo bitaraba ariko ijyambo ryiza ni mugenzi w’Imana

NDARUHUTSE J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-05-2026  →  Musubize

Ni ukuri birababaje, ariko ubwo inzego zibishinzwe zatangiye kugira impinduka kuribyo.
Urugero ni aho abitwa ko ari umunyamabanga Nshingwabikorwa uyobora Akagari ko mu mujyi wa Kigali, uyumunsi umushahara we ukubye inshuro enye (4) umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ko mu ntara, Kandi Bose bafite inshingano zimwe, zizwi Kandi zanditse mu itegeko, Bose nitwa ko ari inzego z’ibanze. Ibigo byavuzwe byo wagenwkereza, kuko birihariye,

NKURUNZIZA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 30-04-2026  →  Musubize

Ubundi amavugurura ni ngombwa ibaze ngo haba nukwezi kwa 13

Mama yanditse ku itariki ya: 29-04-2026  →  Musubize

Ariko murasetsa ye. Nubundi kubaha ububasha bwo kuzamura abakozi mu ntera bivuze kubaha umushahara nizindi nyungu. Watanga promotion se itagira inyungu. Mifotra nayo irabizi ko hari ibigo bikomeye kuyirusha. RDB ishaka umukozi ufite ubumenyi bwihariye izamuzana kandi imuhembe agatubutse Mifotra ntacyo yabikoraho kuko RDB= Presidence. Yego nibyo ko ibigo byari bitangiye gukoresha iyo special statute ndetse ugasanga buri bigo hafi ya byose bishishikajwe no kubona iyo statut ubwo babihagaritse ni sawa. Mifotra ni ikore no kuri minimum wage kuko byarayinaniye naho ubundi ntacyo iraba imaze

Leon yanditse ku itariki ya: 29-04-2026  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza cyane!

Edouard yanditse ku itariki ya: 29-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka