Itegeko rishya: Dore amakosa azatuma umushoferi amara umwaka atemerewe gutwara

Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda wazanye ingingo zigamije gukumira amakosa, ku buryo umushoferi ashobora no gutakaza uburenganzira bwo gutwara imodoka mu gihe cy’amezi cumi n’abiri.

Bimwe mu biteganywa n’uyu mushinga w’itegeko, harimo ishyirwaho ry’uburyo bw’imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire.

Dr Jimmy Gasore mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano y’Umutwe w’Abadepite kuwa 30 Nzeri, yavuze ko umushoferi azajya yinjira mu muhanda afite amanota cumi n’atanu, ariko agende ayatakaza igihe cyose akoze ikosa.

Amwe mu makosa akomeye harimo guhunga ahabereye impanuka wateje cyangwa wagizemo uruhare. Bizajya bihanishwa gukurwaho amanota atandatu, naho gutwara ikinyabiziga kigenewe kuba gifite akagabanyamuvuduko bakagufata ntakarimo bihanishwe gukurwaho amanota atanu.

Umushoferu uzajya afatwa atwaye imodoka yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya atakaza amanota ane, naho utwaye yarahagarikiwe uburenganzira cyangwa yarengeje umuvuduko atakaze amanota abiri.

Uvugira kuri telefone kandi atwaye imodoka, na we azajya atakaza amanota abiri.

Ibi bihano byo gukatwa amanota bizaba ari inyongera ku bihano byari bisanzwe bitangwa ku bantu bagaragayeho amakosa mu muhanda kandi uzakurwaho amanota yose 15 azajya amara umwaka wose atongeye gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose.

Aime Tumukunde, umushoferi avuga ko iri tegeko nirimara gutorwa abantu bakarimenya bazitwararika uko bishoboka aho gutakaza amanota umuntu agakurizamo kudatwara ikinyabiziga kubera amakosa ashobora kwirinda.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’ibikorwaremezo Abadepite bagize Komisiyo bazakira ibitekerezo by’ibyiciro binyuranye birimo inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ikoreshwa ry’umuhanda, abahagarariye inzego z’abikorera, amashyirahamwe y’abatwara abantu n’ibintu n’ibigo by’ubwishingizi.

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndasimira leta y’urwanda ikomeza gufata ibyemezo byiza cyane,kuri iki cyemezo ifashe kizatuma abayobozi bibinyabiziga bitwararika mumuhanda bbarinde impanuka za hato na hato. Murakoze

NIYIGIRIMBABAZI TONY JAMES yanditse ku itariki ya: 3-10-2025  →  Musubize

Abashoferi dukwiriye kwitwararika kugirango umurimowacu wogutwara utugirire akamaro twubahiriza amategeko yumuhanda

Kuruyasange theogene yanditse ku itariki ya: 3-10-2025  →  Musubize

Gukatwa amanota ntacyo bitwaye ariko bazarebe na validity yayo. nukuvuga ntabwo batanga amanota 15 kujyihe umuntu azamara cyose atwara.wenda amanota 15 yaba valued nka buri mezi 6. yashira amakosa umushoferi yakoze abaye atarajyeze kuri 15 agatajyira bundi bushya

ees yanditse ku itariki ya: 2-10-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka