Isomero rusange rya Kigali rigiye guhemba abana bahize abandi mu gusoma no kwandika

Isomero rya Kigali ari ryo Kigali Public Library (KPL) rigiye guhemba abana 36 bahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika inkuru zitandukanye zirimo ibitabo imivugo n’ibindi.

Mu bana barenga 5,000 bitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka, 80 nibo bemerewe gukomeza mu ijonjora, ari nabo bazavamo 36 bazahembwa ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.

Iri rushanwa ryatangiye muri Mutarama rifite insanyamatsiko igira iti “Amafaranga ni ingenzi (Money Matters)”, ishishikariza abana n’urubyiruko gutekereza ku kwizigamira, gushora imari no gukoresha neza amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa KPL, Tessy Rusera, avuga ko iri rushanwa rimaze kuba urubuga rwo guteza imbere umuco wo gusoma, kwandika no kuvuga inkuru mu bana n’urubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati: “Kuri twe ni intambwe ikomeye cyane. Icyo ni cyo cyatumye icyiciro cya gatanu kiba umwihariko. Amafaranga ni ikintu abana bumva kuva bakiri bato, ariko ntibayageraho. Ni yo mpamvu bakura batekereza bati: ‘Nzabona amafaranga, nzashaka uburyo bwo kuyabona.’”

Avuga ko uretse kwigisha ibijyanye n’imicungire y’imari, iri rushanwa rigamije no guha abana ijambo mu biganiro by’Igihugu bakunze kudahabwamo umwanya.

Yagize ati: “Twakiriye inkuru zishimishije cyane kandi zadutunguye. Intego ni ugutuma abana n’urubyiruko bagira uruhare mu biganiro. Akenshi ntabwo baba bari mu matsinda abazwa ibitekerezo.”

Bimwe mu bihembo bihabwa abatsinze, birimo mudasobwa zigendanwa, tablets, amagare, ibitabo, kuba umunyamuryango w’isomero ndetse n’ingendo zigamije kwigisha zijyanye n’insanganyamatsiko y’umwaka.

Iri rushanwa ryitabirwa n’abanyeshuri bose babishaka kandi babishoboye bo kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ya Leta cyangwa ayigenga. Inyandiko zakirwa ni izo mu ndimi zikoreshwa kandi zemewe mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa KPL bushimira abaterankunga na Leta yabahaye ubufasha bwo kugira ngo babashe kugera kuri iyo ntego. Uretse iri rushanwa, ibikorwa bya KPL bisanzwe bigera mu bice bitandukanye by’Igihugu binyuze mu gushyigikira amasomero arenga 100 y’abaturage. Inatanga ibitabo, amahugurwa, hamwe n’ibindi bikorwa bigamije kongera ubushobozi bwo gusoma.

KPL yifuza ko iri rushanwa ryazaguka rikagera ku rwego rwo kuba urubuga rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, hashimangirwa umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda, kuko kuba hari umubare munini w’abanditsi bato, bibagira abakandida beza bo guhatana ku rwego rw’Akarere

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka