Ishoramari rijya mu bushakashatsi mu mashuri Makuru na Kaminuza ntirigera kuri 1%
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), cyagaragaje ko ishoramari rikorwa mu bijyanye n’ubushakashatsi bukorerwa mu mashuri makuru na Kaminuza rikiri hasi ugereranyije n’ahandi mu Karere.
Ngo nubwo Leta irimo kugerageza kongera iryo shoramari mu burezi bwo muri ayo mashuri, ariko Kaminuza n’amashuri makuru bakwiye kongeramo imbaraga bakishakamo ibisubizo mubyo bakora bakikemurira bimwe mu bibazo bafite.
Ubwo ubuyobozi bwa HEC, bwasuraga RP-Kigali kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Edward Kadozi, yavuze ko bishoboka cyane ko amashuri makuru na za Kaminuza byakwishakamo ibisubizo kandi bakongera ubushobozi bwabo.
Ati “Turi kuri 0.7% y’amafaranga ajya mu bushakashatsi, ariko intego ni ukugera kuri 1.5% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu ajya mu bushakashatsi no guhanga udushya."
Muri rusange amafaranga ashorwa mu bushakashatsi no guhanga udushya mu mashuri makuru na za kaminuza ku rwego rw’Akarere aracyari hasi, kuko nubwo Kenya ari cyo gihugu cya mbere gishora menshi mu Karere ariko nabo ayo bashora akiri munsi y’ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) bisaba nibura 1% y’iryo shoramari.
Bumwe mu buryo amashuri makuru yagaragarijwe ko ashobora kubafasha kwishakamo ubushobozi harimo kongera umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechinic, Dr. Sylvie Mucyo, avuga ko bafite abanyeshuri bake b’abanyamahanga ahanini bitewe n’uburyo ayo mashuri yagiye amenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibyo tuzabishyiramo imbaraga kugira abandi banyeshuri bashobora guturuka mu bihugu by’amahanga bashobore kugana RP, kuko ibijyanye n’imikoranire ya RP n’ibindi bihugu tumaze kugira ibihugu byinshi dukorana, na za Kaminuza zimeze nk’izacu dukorana. Ubu ngubu ntabwo barenze abanyeshuri 15, ariko ibyo ntibihagije kuko dukwiye kugira benshi tuzana, kubera ko hari inyungu bitanga.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi ku rwego rw’amashuri makuru na kaminuza zemewe gukorera mu gihugu, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa amashuri makuru na kaminuza 31 zemewe (Higher Learning Institutions), zirimo iza Leta n’iz’abikorera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|