Intore z’Imbuto Zitoshye zibukijwe ko kwiga byonyine bidahagije
Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka (2025), bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo uzwi nka ‘Edified Generation’, rwibukijwe ko kwiga byonyine bidahagije kuko bakeneye no kugira indangagaciro.
Ni bimwe mu byo basabwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2025, ubwo mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba hatangirizwaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abagize ‘Imbuto Zitoshye’.
Ni itorero rigizwe n’abasore n’inkumi 131, barimo abahungu 45 n’abakobwa 86, bazamara igihe cy’icyumweru batorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.
Ubwo yatangizaga iri torero ku mugaragaro, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro yagize ati “Ntabwo tuyobewe ko mwize cyangwa mukomeje no kwiga, turanabifuriza kwiga mukagera na kure, ibyo murabizi ko ari cyo cyerekezo cy’Igihugu cyacu, na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifuza ko urubyiruko rwiga kandi neza.”
Yongeyeho ati “Ariko ntabwo kwiga bihagije, ushobora kwiga ukaba n’umuhanga cyane, ariko ukeneye no kugira indangagaciro, harimo ubupfura, ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda Igihugu no kucyitangira birajyana. Ni na yo mpamvu twifuza ko iyo umuntu yatojwe aba agomba kugira imyitwarire itandukanye, igaragaza za ndangagaciro umuntu akura mu itorero, ibyo rero ntabwo ubikura mu mashuri asanzwe.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Anny Christa Umuhoza, yababwiye ko bizera neza ko ibyo bazungukira muri iri torero, batazabisiga mu kigo batorejwemo.
Yagize ati “Ibyinshi bazaduha, mubifate, ariko uvuge uti ku giti cyanjye ndungura iki ku gihugu cyacu, ndagira ngo mbashimire, kandi turacyari kumwe n’aho muzakomeza mu rundi rugendo, tuzababa hafi. Turabyizeye ko umuco muzakura hano, indangagaciro mukura hano, bidasigara ku ntebe y’ishuri.”
Mu gihe cy’icyumweru bamara mu itorero, bahabwa amasomo atandukanye, arimo imyitozo ngororamubiri n’ayandi ajyanye no kwigishwa no kumenya amateka y’Igihugu, binyuze mu biganiro bitandukanye bahabwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Izi Ntore ni zimwe mu bana b’Umuryango Imbuto Foundation, bafashwa n’umushinga Edified Generation, umwe mu mishinga y’uwo muryango, ufasha abanyeshuri batsinda neza ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi buhagije, bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Kimwe mu bikorwa bakora ni ugutegura ihuriro ngarukamwaka rihuza abanyeshuri bose bafashwa na Imbuto Foundation muri uyu mushinga.
Aba 131 bagiye gukora iri torero bakurikira bagenzi babo 253 bari bagize icyiciro cya mbere cyaryo, barikoze mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize (2024).
Kuva gahunda ya Edified Generation yatangizwa na Imbuto Foundation mu 2002, bamaze kugira Imbuto Zitoshye zigizwe n’abarenga ibihumbi 11.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|