Inkende zishobora kongerwa mu nyamaswa zishyurirwa igihe zoneye abaturage

Ubuyobozi bw’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (Special Grant Fund/SGF), buratangaza ko hari umushinga w’Itegeko urimo kuganirwaho ushobora kuzatuma Inkende ziyongera mu nyamaswa zishyurirwa igihe zoneye cyangwa zangiririje abaturage.

Amategeko agena ibyishyurwa muri SGF, ateganya ko inyamaswa yose yo muri Parike ibyo yangije byishyurwa, iziri ahantu hose hakomye nko mu nzuzi, ibiyaga n’ibindi byanya bikomye zirishyurirwa, mu gihe ahandi nko mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, bikorwa hakurikijwe urutonde rwashyizweho n’Iteka rya Minisitiri, ruriho inyamaswa zishyurirwa igihe zoneye cyangwa zikangiririza umuturage.

Nubwo kuri urwo rutonde Inkende zitariho, ariko ngo byagaragaye ko ari ikibazo kandi kigaragara mu Turere twinshi tw’Igihugu, kuko mu Turere 30 tugize Igihugu, utugera muri 17 twose twagaragayemo Inkende kandi zigenda zangiza.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa SGF, Florence Nibakure, avuga ko hari ibirimo kuganirwaho, birimo gahunda yo kuba hajya hishyurwa ibyangijwe n’inkende.

Bamwe mu baturage bagiye bonerwa n’inyamaswa, bavuga ko bagiye bishyurwa kandi bigakorerwa ku gihe, ariko hari n’abandi batarishyurwa ku buryo bamaze igihe kinini bayategereje.

Ubuyobozi bwa SDF buvuga ko mu myaka yashize gutinda kwishyura byagendaga bibaho hamwe na hamwe, kuko hari ibyari bitaranozwa neza, ariko ubu bikaba bisigaye bikorerwa ku gihe.

Nibakure ati “Tujya munsi y’ibihe biteganywa n’amategeko, kuko umuturage arasinyira amafaranga ye, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri akaba yayabonye kuri konte ye. Bimaze umwaka urenga, turajya kwishyura umuturage, tukajya kureba ubwone, agahita asinyira amafaranga ye, agatanga konte ye, amafaranga agashyirwa kuri konte mu gihe kitarenze icyo ngicyo.”

Uretse gutanga ubwishyu bw’ibyangijwe n’inyamaswa, SGF, inatanga indishyi ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga bifite moteri bigenda ku butaka, iyo byateje impanuka ntibimenyekane, ibidafite ubwishingizi bw’iby’abandi byakwangiza, n’izatewe n’ibinyabiziga byibwe cyangwa byambuwe bene byo ku ngufu.

Abo byangiririje ibyabo, abo byakomerekeje, abo byiciye ababo, bahabwa indishyi mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka