Ayo ni amwe mu magambo impunzi z’Abanye Congo ziri mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo bavuze.
Muri iki gitondo, abakongomani bo muri iyi nkambi icumbikiye abagera ku bihumbi 14 kuva mu myaka 12 ishize, bazindutse bigaragambya mu mutuzo, batarenze inkambi yabo, ariko bashaka ko ibibazo byabo byakwitabwaho.
Ahanini bahagurukijwe n’impamvu eshatu zirimo kwamagana ivangura ribakorerwa mu gihugu cyabo bwite.
Hari no gusaba umuryango mpuzamahanga kudacceka ngo iri vangura rikorerwa Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, rigakorwa na Leta ya Congo rihagarare.
Iri vangura, n’ubwo rimaze igihe kinini, mu cyumweru gishize Congo yarimurikiye isi yose ku mugaragaro ubwo umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Gen. Sylvain Ekenge yavugaga amagambo y’urwango yibasira abatutsi, abafata nk’abagambanyi, indyarya.
Ekenge ari kuri televiziyo y’igihugu yakoresheje amategeko icumi y’Abahutu yari akubiyemo ubugome bukabije ku batutsi mu Rwanda, maze nawe yerekana ko umututsi muri Congo atagomba kugirirwa impuhwe.
Ikindi izi mpunzi zirasaba kugira uburenganzira ku gihugu cyabo, bagatahurwa mu gihugu cyabo. Icyakora bemera ko ubu n’ubwo M23 hari uduce yafashe, batahera ko bataha ngo kuko umutekano utarizerwa neza. Ibimenyetso bihari, ngo bigaragaza ko abantu bagishimutwa, bakicwa.
Izi mpunzi zivuga ko zishyigikiye umutwe wa M23, urimo abana babo bahagurutse ngo barwanye iryo vangura, bati "leta ihaguruke irwanye iryo vangura tubone uburenganzira ku gihugu cyacu, kuko nta handi iwacu tugira."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|