Guhemba Inkubito z’Icyeza, ni igikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005 binyuze mu muryango Imbuto Foundation, mu rwego rwo gushishikariza abakobwa kwiga ibyiciro byose ndetse bagatsinda neza, kwigirira icyizere no kumva ko bashoboye, no gukangurira ababyeyi, abarezi n’umuryango muri rusange kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa.
Abari batahiwe ni abakobwa 59 batsinze neza mu mwaka w’amashuri 2024-2025, bo muri Fawe Girls’ School, bahembwe.
Muri iyi gahunda kandi, Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinze neza mu kizamini gisoza amashuri abanza, hagahembwa umwana umwe wahize abandi mu murenge, bigakorwa mu mirenge 416 igize igihugu, hakanahembwa n’abana b’abakobwa batanu bahize abandi kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|