Ikiguzi cyo kureba ingagi cyagabanyijwe

Urwego rw’Igihugu rw"iterambere (RDB) rwagabanyije ibiciro byo gusura ingagi mu gihe cy’umwaka wose wa 2026.

Muri iri gabanya, Abanyarwanda n’abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba bazishyura amadolari 200 ya Amerika, berekanye gusa indangamuntu yabo, pasiporo cyangwa icyemezo cy’amavuko.

Abanyafurika n’ab’ahandi batuye muri Afurika, bo bazajya bishyura Amadolari 500 ya Amerika, bakaba basabwa Pasiporo, Indangamuntu y’aho batuye, ikarita y’Umudiplomate cyangwa visa imara nibura amezi ane akurikirana.

RDB ivuga ko iri gabanya rigamije gukangurira Abanyarwanda n’akarere gusura ahantu nyaburanga hakomeye cyane muri aka karere, ari ho muri Pariki y"Igihugu y’ibirunga.

Iyi pariki ni cyo cyanya rukumbi ku isi kikibarizwam ingagi zo mu Birunga.

Izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi mu Rwanda ryatangiye kuva ku Madolari ya Amerika 750 hagati ya 2017 na 2019, kikagera ku madolari 1500 ya Amerika.

Kuva mu 2020 kugeza ubu, igiciro cyo gusura ingagi ku banyamahanga nticyigeze gihinduka mu Rwanda.

Ibyahindutse ahanini ni ibiciro byagabanyijwe by’agateganyo byagenewe, abanyarwanda n’Abanyafurika bo mu Karere (nko ku Madolari 200 USD)

Abanyamahanga batuye mu Rwanda (Amadolari $500 USD). Ibi byagabanyijwe byagiye bikoreshwa cyane cyane mu bihe byo kuzahura ubukerarugendo nyuma ya COVID-19.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka