Iheshabubasha ntiricyemewe mu ihererekanya ry’ubutaka ku bari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Ubutaka (NLA), Marie Grace Nishimwe, yavuze ko urupapuro ruhesha ububasha umuntu bwo guhagararira undi mu ihererekanya ry’ubutaka (Procuration) rutemewe mu Rwanda, uretse ku bantu bari hanze y’Igihugu.
Ibi yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ibidukikije n’Ihindagurika ry’ibihe yo mu 2019, no ku bibazo byagaragaye muri raporo y’igenzura ricukumbuye, ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’Amashyamba mu Rwanda.
Asobanura impamvu mu Rwanda Iheshabubasha ryahagaritswe, yavuze ko byagaragaye ko hari abantu bagendaga bagahimba ko ari ba Noteri, hanyuma bagakora ihererekanyabubasha ubutaka bukandikwa ku wundi muntu ariko birimo uburiganya.
Ati “Ubu ntabwo ‘proculation’ z’imbere mu gihugu zemewe, umuntu agomba kugenda akigurishiriza ubutaka bwe imbere ya Noteri, ariko utari mu gihugu ashobora gushaka umuhagararira mu buryo buteganyijwe n’amategeko”.
Impamvu bakuyeho ubu buryo bw’iheshabubasha mu Rwanda, ni uko bwagaragayemo amakosa kuri bamwe biyitiriraga ko ari ba Noteri kandi ari abatekamutwe.
Nubwo nta mibare yagaragaje y’abakurikiranyweho ubu buriganya, Nishimwe yavuze ko bajya kubihagarika hari habonetse abantu bagiye bakora ayo makosa.
Ati “Mu rwego rwo gukumira ko hari abantu bakoresha uburiganya bagahimba inyandiko z’iheshabubasha (procurations/power of attorney), bagamije guhererekanya ubutaka butari ubwabo, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA), turamenyesha abantu bose ko bwabaye buhagaritse by’agateganyo kwakira inyandiko z’iheshabubasha zakorewe imbere mu gihugu, muri serivisi z’ubutaka kugeza igihe uburyo bw’ikoranabuhanga (e-notary) buri kubakwa na Minisiteri y’Ubutabera buzaba butangiye gukoreshwa.”
Iyo sisiteme ya e-notary izatuma ibikorwa byo kwemeza inyandiko bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, rizagabanya ku kigero cyo hejuru uburiganya bwajyaga bugaragara muri serivisi z’ubutaka.
Mu gihe hari umuntu wagira ikibazo kidasanzwe cyatuma atabasha kwihagararira yakigeza ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, kigasuzumwa biciye mu Biro by’Ababitsi b’Inyandikompamo z’Ubutaka muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, cyangwa ku cyicaro gikuru i Kigali.
Nishimwe yibukije Abanyarwanda bose ko bakwiriye kugura ubutaka bikorewe imbere ya Noteri, kandi akabanza kumenya amakuru yose ajyanye nabwo, ku cyo bwagenewe gukoreshwa.
Yavuze kandi ko hari ‘Application’ yitwa Citizen’s izajya ifasha abantu gutanga amakuru yose yerekeranye n’ubutaka, aho ubu bagiye kujya bigisha abaturage bakamenya uko ikoreshwa.
Ati “Umuntu ashobora kubona hari ubutaka burimo gukorerwaho ibikorwa bitahagenewe, agatanga ayo makuru yifashishije iyo ‘Citizen’s App’ bityo ibyo bikorwa bigahagarikwa”.
Muri ibi biganiro Depite Ayinkamiye Speciose, yabajije uko bigenda igihe ubutaka bw’umuntu bugiye mu manegek,a ndetse n’igihe asanze buhindutse ubutaka bwo mu gishanga.
Impamvu Abadepite bamubajije iki kibazo nuko hari abaturage babagaragarije ibibazo birimo no kuba bimurwa ahantu nka hamwe mu hashyirira ubuzima mu kaga, nyuma ugasanga basa nk’aho batagifite ububasha ku mutungo wabo.
Nishimwe yavuze ko igihe hari umuturage uhuye n’ikibazo cy’uko ubutaka buhindutse amanegeka, akomeza kubukoresha icyo ashaka, ariko niba yari ahatuye akahava mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwe bwajya mu kaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |