Ihame ry’uburinganire ritubahirizwa neza mu bukungu ryatumye u Rwanda rumanuka ku bipimo mpuzamahanga
Mu gihe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027 kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yashimye uko mu ngengo y’imari ihame ry’uburinganire ryitabwaho, ariko avuga ko hakirimo ikibazo.
Yagize ati, “Nagira ngo nshime ko mu ngengo y’imari hitabwa ku ihame ry’uburinganire, cyane cyane ko inzego zose hafi ijana ku ijana, zigenda zikora zigaragaza iyinjizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu ngengo y’imari ya Leta,inyandiko bakayiza ku mugereka ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ikayibona,ariko nubwo bikorwa, haracyarimo ikibazo, cyane cyane mu gukurikirana uburyo iryo hame ry’uburinganire ryubahirizwa, ndetse bigatuma hakigaragaramo ibyuho bikomeye, bigaragara ko umugore atazamuka uko bikwiye. Ndetse ibyo bikagira n’ingaruka ku bipimo mpuzamahanga bikorwa, nko ku cyo bita ‘Women Global Index’, aho igihugu cyacu kigenda gusubira inyuma aho kugira ngo gitere imbere”.
“ Kandi ugasanga ibigisubiza inyuma, nko mu bijyanye n’imiyoborere nta kibazo, abagore mu nzego zifata ibyemezo ntabwo ari bibi cyane,mu buzima nta kibazo,mu burezi nta kibazo, ariko byagera mu bukungu ugasanga ni ikibazo, abagore ni bacyeya cyane, amanota y’igihugu akagabanuka ndetse n’umwanya, kugeza aho twavuye ku mwanya utararengaga 10 kugeza mu 2017, ariko uyu munsi tukaba twaramanutse tukajya tugeze ku mwanya wa 39 nk’igihugu. Nagira ngo mbaze nyakubahwa Minisitiri icyo barimo gutegenya, cyane cyane mu gukurikirana uko ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa,kubigenzura no kubikurikirana, kugira ngo inzego zose mu gihe biga imishinga, bite ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore”.
Asubiza icyo kibazo, Minisitiri Murangwa Yusuf yemeje ko nka Minisiteri y’imari n’igenamigambi, icyo kibazo bakibona koko ko hakiri ibyuho mu iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu bijyanye n’ubukungu.
Yagize ati,”…natwe turabibona ko hakirimo icyuho mu gushyira mu bikorwa iryo hame, kandi tubona ko ari urugendo (process) rugomba gukomeza cyane cyane tunoza uko imishinga y’ingengo y’imari ikorwa, tunakomeza guhugura inzego, kugira ngo babikore neza. Gusa ni urugendo. Hari byinshi tumaze kugeraho, hari n’ibindi byinshi bisaba ko bikora neza, ku buryo naho twizera ko uko tuzegenda dukomeza, bizagenda birushaho gukorwa neza”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|