Iyi mbwa, yambaye umwenda urinda amasasu(bullet proof), yaje maze ihagarara ku maguru y’inyuma, itega umutwe umusirikare wayambikaga umudari, nuko imuha isaruti, ibirori birakomeza.
Mu gace kanyujijwe kuri X, nta wamenye niba iyo mbwa yakurikiwe n’izindil, cyangwa yahembanywe n’abandi basirikare ba Amerika.
Icyakora mu bavuze kuri iki gikorwa, bamwe bagishimye, abandi barakinenga.
Hari uwagize ati “Umuntu umwe yavuze ko ibi ari AI, kandi bishoboka ko ari byo, ariko umugabo wanjye yakuranye n’imbwa y’igisirikare yo mu bwoko bwa German Shepherd, yakuwe mu Budage na se wabo wari umusirikare, kandi iyo mbwa yanganyaga ubwenge n’uyu musore mwiza(imbwa). Nahitamo kurota ko ibi ari ukuri.”
Undi ariko na we yahise amusubiza yisekera, ati "Ariko ni gute mutinyuka kuvuga ko iyi ari ubwenge bihimbano(AI)?"
Hari ndetse n’uwahise abishyira ku rundi rwego ati “Agomba kuba Minisitiri w’Ingabo. Arusha ubwenge n’icyubahiro Hegset.”
Mu zindi message nyinshi zakurikiye iyi videwo, hari n’uwagize ati “Wow, biratangaje cyane kureba ukuntu imbwa z’igisirikare zifite ubwenge! Narebye iyi videwo umunsi wose.”
What a beautiful and smart dog.. thank you for your service ❤️ pic.twitter.com/z1Uo8WuanO
— Crazy Moments (@Crazymoments01) April 29, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|