Iga bikomeye bizakorohere kurwana - impamvu Polisi y’u Rwanda yitoza guhosha imyigaragambyo

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko kuba yitoza guhosha imyigaragambyo atari uko itegereje ko abantu bagiye kwigaragambya mu gihe runaka kizwi.

Yagize ati "iyo dutegura amasomo ya Polisi, dutegura n’ibishobora kuzabaho. Dutunguwe se bikaba? Ntabwo tubiteganya, ariko birashoboka.Bibaye se bigenda gute?"

Ikindi ariko, yibukije ko hari n’ibindi bihugu Polisi y’u Rwanda ifasha kugarura umutekano, mu butumwa bw’amahoro, ariko ugasanga imyigaragambyo ikunze kuhaba. Icyo gihe usanga abapolisi bacu bakoze biriya biga. Wenda iwacu ntibihari, ariko ahandi birahari."

Yavuze ati "suko tubiteganya, si n’uko tuvuga ko bizabaho, ariko rero ntitwakwicara ngo tudamarare."

Nyamara kandi avuga ko n’ubwo nta byihebe byigeze bigaragara mu Rwanda, ariko umuntu agomba gutekereza uko yabyitwaramo biramutse bibayeho."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka