Hari ibimenyetso bine byerekana umuryango urwaye – Dr Chaste Uwihoreye

Dr Chaste Uwihoreye inzobere mu by’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe yavuze ko umuryango ujya gusenyuka ubanza ukarwara ndetse ukiremamo amatsinda biturutse ku mpamvu nyinshi ariko zishobora kuvurwa zigakira.

Dr Uwihoreye yabitangaje mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza yahuje Abadepite, abayobozi mu nzego za Leta na Sosiyete Sivile zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango.

Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kungurana ibitekerezo hagati y’abato n’abakuru ku muryango utekanye kandi ushoboye, utegura abayobozi b’u Rwanda b’ejo hazaza’.

Dr Uwihoreye yavuze ko nubwo ibisenya umuryango ari byinshi ariko hari ibintu by’ingenzi bituma usenyuka burundu bigatuma abawugize bagira ibikomere ndetse bikagera ku rwego umuryango uvukamo amatsinda.

Dr Uwihoreye yagereranyije umuryango nk’umubiri w’umuntu ufite ingingo nyinshi kandi urwo rukomatanye rw’ingingo zikuzuzanya kugira ngo umubiri ubashe gukora neza kandi bifashe umuntu kubaho neza.

Ati“Umuryango nawo uba ugomba kuzuzanya uhereye ku mugore, umugabo n’abana kugira ngo ubeho utekanye kandi ufite ibyishimo”.

Dr Uwihoreye avuga ko ibintu bishobora gutuma umuryango urwara harimo kubura kw’ibiganiro n’Ubusabane hagati y’abashanye, gutakaza inshingano kw’ababyeyi bigatuma abana bahababarira, ndetse no kuba umuryango wahura n’ingorane zo kubura urubyaro, kubyara ufite ubumuga, bigakurura ubwumvikane buke.

Yifashishije umugani wa Kinyarwanda Dr Uwihoreye yavuze ko hari n’abashobora gushinga umuryango ubwabo barwaye ariko batabizi ko uburwayi cyangwa ibikomere bafite bitazabemerera kugira umuryango uhamye.

Ati “ Imitima ikomeretse ntiturana. Ni ukuvuga ko ibikomere umuntu afite iyo bitavuwe nabyo bishobora gutuma umuntu atubaka umuryango utekanye”.

Ibimenyetso bine bizakwereka ko umuryango warwaye

Dr Uwihoreye avuga ko ikimenyetso cya mbere ari amakimbirane ariko akaba mabi cyane iyo arimo guceceka, ku buryo hatabaho no kuvugana.

Ati“Iyo umugore n’umugabo batumvikana bigira ingaruka ku bana kuko usanga hajemo amatsinda ugasanga abana bafite aho babogamiye cyangwa ugasanga babuze uruhande begamiraho”.

Ikindi kimenyetso yerekana ko umuryango urimo usenyuka n’igihe umugabo cyangwa umugore bahukanye nta mpamvu.

Ati“Gufata ikemezo ukava mu rugo ukagenda nta mpamvu ifatika, cyangwa hakabaho kwahukanira mu rugo bimwe byateye kw’iki gihe aho usanga umwe yarahukaniye mu cyumba kimwe nabyo byerekana ko umuryango urwaye”.

Ikindi kimenyetso nuko umwe mu bagize umuryango ashobora kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe (depression) bikaviramo abana kuba inzererezi no kujya mu biyobyabwenge.

Dr Uwihoreye avuga ko umuryango warwaye uba ukeneye kuvurwa bakabafasha kongera kugirana ubusabane n’ibiganiro bakongera bakagirirana ikizire ndetse no kugira umutekano mu rugo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka