Hakozwe ikoranabuhanga ryorohereza abagura Gas
Nyuma y’uko abakoresha Gas bari basanzwe bajyana amacupa ku bacuruzi ba Gas, cyangwa se bagahamagara abayicuruza bakayibazanira, kuri ubu hakozwe porogaramu yo muri telefone yitwa ‘tekereheza app’ ukeneye Gas akoresha akayitumiza, abatanga Gas bagahita babona ubusabe bw’uyikeneye bagahita bayimugezaho.
Ntibitura Jean d’Amour, Umuyobozi (Chairman) w’Ikigo cyitwa ‘Yes Shop Ltd’ gicuruza Gas, ari na cyo gikoresha iryo koranabuhanga, avuga ko urikoresheje atumiza Gas, ubusabe bwe bahita babubona, bakamwoherereza gas ku buryo imugeraho mu minota itarenze 30. Ubu buryo kandi ngo bunafasha mu gukurikirana amacupa ya Gas. Yagize ati “Ubusanzwe nyiri icupa ni we ugomba gukurikira imikoreshereze yaryo. Kubera ko nta koranabuhanga ryari rihari byasabaga ko abo yahaye amacupa ari bo bayazana aho akorera, ariko kubera ririya koranabuhanga azajya abasha kubikurikirana amenye aho amacupa ye yose ari.”
Ntibitura avuga kandi ko mu gihe umuntu ukoresha iri koranabuhanga yaramuka yibwe icupa, azajya abibamenyesha bakamufasha kurikurikirana no kurishaka bifashishije iryo koranabuhanga.
Usibye abagura icupa rimwe rya Gas yo gutekesha, iri koranabuhanga ryifashishwa n’abandi basanzwe barangura Gas na bo bakazicuruza.
Abakoresha iryo koranabuhanga bavuga ko ari ingirakamaro kuko bibarinda gutakaza umwanya bajya kwizanira Gas, ndetse ngo n’iyo bahamagaraga hari igihe kuyibagezaho byatindaga bagereranyije n’igihe bifata iyo batumije gas bifashishije ikoranabuhanga.
Mu gihe hamurikwaga iri koranabuhanga, hanamuritswe icupa rya Gas ry’ibiro bitatu rigiye gutangira gukoreshwa mu gihe cya vuba, mu rwego rwo korohereza ab’amikoro macye.
Ni byo Ntibitura asobanura, ati “Icupa ry’ibiro bitatu turishyiraho, byaturutse ku gitekerezo cy’uko abakiriya benshi bafite amikoro ari hasi. Abenshi bakora akazi gatuma bahembwa buri munsi, ntabwo bahembwa ku kwezi. Kugira ngo uwo muntu uhembwa ku munsi hakurikijwe uko yakoze, abashe kugura icupa ry’ibiro 12 cyangwa bitandatu icyarimwe, twabonaga ko bibagora, rimwe na rimwe bakatubwira ko Gas yashize batarabona amafaranga, bagasubira ku makara. Hari n’abababaga bafite amafaranga make, bagasaba ko twabaguriza Gas mu gihe yabashiranye, dusanga rero tugomba gushaka igisubizo cyo gukemura ibyo bibazo by’abo bantu bafite amikoro macye. Twavuganye n’uruganda dukorana tubaha igitekerezo cyo gukora icupa rya gas ry’ikilo kimwe, batubwira ko byabagora. Twababajije niba bakora icupa ry’ibiro bibiri na byo batubwira ko bigoye, ariko batwemerera ko icupa ry’ibiro bitatu barikora, ni aho igitekerezo cyavuye. Ibiro bitatu ubu ni 6,500 Frw. Kuyabona byakorohera umuntu kurusha kubona 13,000 Frw na 26,000 Frw. Icyo bifasha ni ugutekesha Gas bidasabye gusohora amafaranga menshi icyarimwe.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|