Hagiye gushyirwaho urubuga ruzafasha ibigo bya Leta kubika umurage ndangamuco

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage ndangamuco, by’umwihariko uw’inyandiko, amajwi n’amashusho kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y’ahahise, Inteko y’Umuco yatangaje ko harimo kugeragezwa urubuga koranabuhanga ruhuza ibigo bya Leta, kugira ngo rubafashe kubika umurage ndangamuco bidasabye ko ubanza kugezwa ku cyicaro cy’Inshyinguranyandiko y’Igihugu.

Ubusanzwe abafite umurage ndangamuco bibasaba kubanza kuwugeza ku cyicaro cy'Ishyinguranyandiko ry'Igihugu
Ubusanzwe abafite umurage ndangamuco bibasaba kubanza kuwugeza ku cyicaro cy’Ishyinguranyandiko ry’Igihugu

Kuba u Rwanda ari igicumbi mu byerekeye ikoranabuhanga mu Karere ruherereyemo, ngo harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo rye gusigara inyuma mu bijyanye no kubika umurage ndangamuco ushingiye ku nyandiko, amajwi n’amashusho.

Serivisi z’Inshyinguranyandiko y’Igihugu (National Archives), ni rimwe mu mashami agize Ikigo cy’Inteko y’Umuco rikaba rishinzwe gukusanya, gutunganya, kubika no kubungabunga umurage ubumbatiye amateka y’Igihugu.

Iyo uwo murage umaze gutunganywa no kubikwa neza ushyirwa ahagaragara, kugira ngo abifuza kumenya amateka y’Igihugu cyangwa gukora ubushakashatsi ku gihugu, bashobore kuwugeraho mu buryo buboroheye.

Ishyinguranyandiko ry’Igihugu ni igicumbi cy’ubutunzi nyabwo bw’amateka, isangwamo inyandiko y’umurage iri mu majwi no mu mashusho (Audio visual heritage), bibumbatiye amateka y’imiyoborere y’Igihugu kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza ubu.

U Rwanda rwahisemo kubaka ubumwe bwarwo hashingiwe ku mateka, rwiyemeje gushyira imbaraga mu kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho n’inyandiko, kugira bitazimira.

Ni kuri iyo mpamvu hanatekerejwe uburyo uwo murage wabikwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kuwubungabunga mu buryo burambye, ariko bunorohereza abifuza kugira ikindi bawubyaza nk’abakora ubushakashatsi no kwiyungura ubumenyi nk’abanyeshuri n’abandi, kuwugeraho bitabasabye kujya ku cyicaro cy’Ishyinguranyandiko y’Igihugu.

Marie Claude Uwineza
Marie Claude Uwineza

Umuyobozi w’Ishami ry’Ishyinguranyandiko mu Nteko y’Umuco, Marie Claude Uwineza, avuga ko kubika umurage ndangamuco mu buryo bw’ikoranabuhanga bizabafasha kurushaho kuwubungabunga.

Ati “Turimo turanakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kuko tuzirikana ko uwo murage tugomba kuwubika mu buryo bw’ikoranabuhanga. Twarabitangiye, twabanje kuwutunganya mu buryo bufatika, turimo turagerageza kureba icyakorwa kugira ngo tuwubike neza.”

Hari abaterwa impungenge no kuba uyu murage ubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, bagendeye ku bitero byaryo bikunda kugabwa, ku buryo biramutse bibaye ku murage ndangamuco ubitse muri ubwo buryo, igihugu gishobora kuhaburira byinshi kandi by’ingirakamaro.

Umukozi w’iryo shami ushinzwe ikoranabuhanga Jean de la Croix Mbarubukeye, avuga ko izo mpungenge zidakwiye kubaho, kuko uburyo uwo murage ubitsemo bwizewe kandi bugenzurwa kenshi gashoboka.

Ati “Ndashaka kubamara impungenge, kubera ko dukorana na RISA, dufite urwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, sisiteme zacu aho ziri zirakurikiranwa umunsi ku wundi kugira ngo barebe ko nta bitero byagabweho. Dufite amakuru ku bubiko, hari uburi aho RISA ikorera, niho ‘applications’ zacu ziri, buri mezi atandatu baragenzura bakatwereka niba nta bibazo birimo, iyo babibonye badusaba kubikuramo.”

Arongera ati “Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga rwo rushinzwe kugenzura niba nta bagaba ibitero by’ikoranabuhanga (Hackers), baturutse mu mpande zitandukanye. Icyo kibazo cy’impungenge ku murage wacu ubitse hano, zashira. Hari umushinga uri mu igerageza turimo gukorana na RISA, wo kureba uburyo twagira urubuga ruhuza ibigo bya Leta ku byerekeranye n’umurage, aho kugira ngo tujye dutatanya imbaraga ibyakorewe mu bindi bigo bya Leta bigaruke aha, twongere tubishyire mu ikoranabuhanga kandi byagakoreweyo.”

Jean de la Croix Mbarubukeye
Jean de la Croix Mbarubukeye

Uyu mushinga uzafasha kuba uwo murage ndangamuco yaba uri mu nyandiko, amajwi cyangwa amashusho, abikwa mu buryo bworoshe kandi ukomeze gukurikiranwa neza n’urwego rwa nyuma ari rwo Inteko y’Umuco.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bugaragaza ko nubwo hari umurage ndangamuco wamaze kubonwa no kubikwa ariko bitaragera ku rwego rushimishije kuko ugera kuri 90% kandi w’ingirakamaro ukiri mu bihugu by’amahanga by’umwihariko ibyakoronije u Rwanda birimo u Bubiligi.

Izi serivisi zishobora no kuboneka hakoreshejwe ikoranabuhanga
Izi serivisi zishobora no kuboneka hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka