Gisagara: Abaturage bo muri Gikonko baherutse gusenyerwa n’umuyaga babayeho bate?
Tariki 21 Gicurasi 2026 habaye ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga ukomeye byibasiye Akarere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyiri mu Mudugudu wa Murambi n’ahandi baturanye.
Byagize ingaruka ku miryango 26 yasenyewe inzu ndetse n’ibikoresho byo mu rugo birangirika. Hari n’abafite imyaka yangiritse irimo urutoki, amasaka, umuceri, n’ibindi.
Nyinshi mu nzu zifite ibisenge byagurutse, kugeza ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026 ziracyarangaye hejuru, ntizirasakarwa. Bene zo babaye bacumbikiwe n’abaturanyi, abandi baba mu ruhande rw’inzu rwasigaye rusakaye.
Umwe mu bagizweho n’ingaruka z’ibyo biza ni uwitwa Uwitonze Monica. Avuga ko impamvu inzu yabo ikirangaye ari uko ibiza byabaye bibatunguye, nta bushobozi bafite.
Yagize ati “Byarantunguye bisanga nta mafaranga mfite, biba ngombwa ko mba ncumbitse kugira ngo ndebe ko hari icyo nazabona, ubu ndacyategereje.”
Mugenzi we witwa Mukandayisenga Mathilde, na we igisenge cy’inzu ye cyaragurutse kigwa mu murima uri muri metero nk’icumi, amabati arangirika cyane ku buryo ngo batari kubona uko bayasubizaho. Ubu inzu iracyarangaye hejuru.
Agira ati “Nanjye nta bushobozi mfite, byabaye bintunguye, ubu ntegereje ko hariumuntu wagira icyo amfasha. Byabaye ntahari, ibintu byose byo mu nzu byarangiritse, ibyo kurya, ibyo kuryamaho, imyenda, urebye mu nzu nta na kimwe nakuyemo, ubu ni umugiraneza wabaye ancumbikiye.”
Nsengiyumva Jonathan uyobora Umudugudu wa Murambi wabayemo ibyo biza, avuga ko hari abagerageje kwishakamo ubushobozi bwo kwisanira, ariko imiryango myinshi yibasiwe n’ibyo biza ngo nta bushobozi irabona bwo gusana inzu zabo zangiritse.
Ati “Imiryango myinshi iracyacumbikiwe n’abaturanyi. Twifuza ko mwadufasha mu buvugizi, abaturage bakabasha kubona ubufasha nk’amabati n’ibikoresho byo mu nzu.”
Abaturage babajijwe niba hari amakuru baba baramenye mbere ababurira ko bashobora kwibasirwa n’ikiza cy’umuyaga ukaze, baba bo ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu bavuga ko ntayo bamenye mbere, ari na yo mpamvu byabatunguye.
Naho ku kijyanye no kumenya niba baba baraziritse inzu ku buryo bukwiye kugira ngo ibisenge bitazaguruka, bavuga ko inzu zari ziziritse uko bikwiye, ahubwo ngo umuyaga wari ufite ubukana.
Mu gihe cy’ibiza, abaturage bafashwa bate mu gusubizwa mu buzima busanzwe?
Niyonizeye Placide, umukozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ni umwe mu bo itangazamakuru ryasanze mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko ahabereye ibyo biza. Avuga ko ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara hari umushinga bahakorera babifashijwemo n’Umuryango CBM (Christian Blind Mission) ugamije kureba uburyo abaturage bitwara mu gihe cy’ibiza, ndetse tukareba n’uko igihe byabaye basubizwa mu buzima busanzwe. Nk’umufatanyabikorwa w’Akarere rero, twageze hano kugira ngo tubikurikirane ibyerekeranye n’ibi biza byabaye hano mu cyumweru gishize.
Mu byo nka NUDOR yitaho by’umwihariko harimo abantu bafite ubumuga bajya bibasirwa n’ingaruka cyane mu bihe by’ibiza, bigatuma bakenera ubutabazi n’ubufasha bwihariye. Niyonizeye avuga ko bategereje raporo irambuye y’Akarere igaragaza ibyiciro byose byagizweho ingaruka kugira ngo barebe niba hari icyo bakora mu rwego rwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza. Ati “muri iyo raporo tuzamenya muri ibyo byiciro abana, abafite ubumuga, abanyantege nke, aho tuzasanga hari ibishoboka gukemura, tuzabikora dufatanyije n’Akarere.”
Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza, Hakizimana François, ni umwe mu bakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uko bagoboka abaturage bahuye n’ibiza bikabagiraho ingaruka.
Agira ati “Mu by’ukuri iyi mvura yaguye itunguranye nubwo twari twayimenyeshejwe n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, ntabwo twabonaga ko iza kugws mu buryo yaguyemo ifite ubukana. Hano mu Murenge wa Gikonko ni ho twagize ikibazo cy’umwihariko cy’inzu zabaturage zasakambuwe n’umuyaga.”
Nubwo avuga ko hari amakuru bari babonye y’uko imvura izagwa, abatuye mu gace ibiza byebereyemo bo bagaragaza ko ayo makuru hari igihe atabageraho kugira ngo bitegura hakiri kare, niba hari ibyo basana babisane imvura itaragwa, cyangwa niba hari n’ibindi yarengera abyiteho mbere. Hakizimana na we asanga hakwiye kunozwa uburyo bwo kugeza ayo makuru ku baturage hakiri kare.
Ati “Gufasha abaturage kubimenya ni ngombwa kuko na Meteo Rwanda ndetse na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza (MINEMA) baba baduhaye amakuru ahagije. Tukimara kuyabona rero tugomba kuyasakaza mu nzego z’ibanze kugera ku Mudugudu, ku buryo ayo makuru agera kuri buri muturage. Urebye ntibirafata neza kuko ni ibintu batari bamenyereye, ngo bamenye ko niba imvura iri bugwe baza kuba bamaze kwanura cyangwa se baze kuba hafi y’abafite ubumuga n’abanyantege nke kugira ngo bataza guhura n’ingaruka ziturutse kuri ibyo biza.”
Nyuma y’uko ibyo biza bibaye, Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza, Hakizimana François, avuga ko abo baturage batazirengagizwa, kuko ibiza bikimara kuba, ubuyobozi bwahise butangira kureba ibyangiritse, ibikenewe n’ibyo buri wese yafashwa. Biteganyijwe ko raporo yuzuye iboneka kuri uyu wa Kane, kugira ngo Akarere n’abafatanyabikorwa, buri wese arebe icyo yafasha mu kugoboka abibasiwe n’ibyo biza.
Mu buryo bwo gukumira ibiza kandi, uyu muyobozi avuga ko hari ubutumwa banyuza mu nteko z’abaturage, mu nama no mu miganda, aho bakangurira abaturage kuzirika ibisenge, gutunganya neza inzira z’amazi no gucukura imirwanyasuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|