Gen. Muhoozi yasuye imishinga inyuranye yibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatandatu yasuye ibikorwa remezo by’ingenzi biri kubakwa mu Mujyi wa Kigali, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Mu byo yasuye harimo ibitaro bya King Faisal Hospital biri kwagurwa, aho biteganyijwe kongererwa ubushobozi bwabyo bukava ku bitanda 200 bikagera kuri 400. Ibi bitaro bizanashyirwamo ishami ryihariye ryita ku barwayi barembye cyane (ICU), ibyumba by’abashyitsi b’icyubahiro mu rwego rwo hejuru (VVIP), ndetse n’ahagenewe kugwa no guhagurukira kajugujugu (helipad).

Gen Kainerugaba yanasuye kandi Nyandungu Eco Park ndetse na Parklane Estate, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yamusobanuriye imishinga itandukanye igamije guteza imbere imiturire n’iterambere ry’Umujyi.

Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo n’iterambere ry’Imijyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka