Amakuru yerekeranye n’ikoreshwa ry’iyi mipaka aravuga ko abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi (humanitarians), abatwara ibiribwa, ndetse n’abatashye iwabo, barakomeza koroherezwa gutambuka.
Abaturage barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya n’intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahantu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuva amaraso, n’ibindi.
Ifungwa ry’iyi mipaka y’i Rusizi rije rikurikira iry’imipaka ya Rubavu ryabaye ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola byavugwaga ko gishobora kuba cyageze i Goma mu mujyi wegeranye cyane n’uwa Rubavu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ku mugoroba wo ku Cyumweru, yatangaje ko nubwo ingamba zo kwirinda zakajijwe, mu Rwanda nta murwayi wa Ebola wari wahaboneka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nibyo koko twese nk’abanyarwanda tugomba kwirinda icyorezo cya ebora.
kandi kwirinda biruta kwivuza.