E-cabinet, Irembo, Imihigo...Intumwa za Liberia zirashaka amakuru ku mikorere y’ikoranabuhanga mu buyobozi
Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse no muri Minisiteri muri Perezidansi ya Liberia, riri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda rugamije kwigira ku bunararibonye bwarwo mu miyoborere no mu micungire y’inzego za Leta.
Uru ruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, ruzibanda ku gusobanurirwa byinshi ku miyoborere y’inzego za Leta, imicungire y’imari ya Leta, ndetse no kunoza imikorere y’inzego za Leta hagamijwe kongera ubushobozi n’imikorere inoze.
Muri uru rugendo, izo ntumwa zizaganira n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Urwego rw’u Rwanda rw’Imiyoborere, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), ndetse n’ubuyobozi bw’Irembo.
Muri izi ngendo bazagirira mu nzego zitandukanye za Leta, bazasobanurirwa uburyo u Rwanda rutegura igenamigambi ry’iterambere, uko ingengo y’imari itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa, gahunda y’imicungire y’imikorere ya Leta izwi nka Imihigo, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya sisitemu ya E-Cabinet.
E-Cabinet system ni sisitemu y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu gufasha Inama y’Abaminisitiri mu gutegura ku gihe gahunda z’inama y’Abaminisitiri.
Gusangiza abaminisitiri inyandiko n’amadosiye mu buryo bwizewe. Gukurikirana ibyemezo bifashwe mu nama. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bya Guverinoma. Kugabanya ikoreshwa ry’impapuro no kongera imikorere inoze.
Mu Rwanda, E-Cabinet ni kimwe mu bigize gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere, igamije kongera umuvuduko, gukorera mu mucyo no kunoza imikoranire y’inzego za Leta.
Uruzinduko kandi ruzarangwa n’ingendo mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, aho intumwa zo muri Liberia zizarebera hamwe uburyo imikoranire y’inzego z’ibanze n’abaturage itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa, hagamijwe guteza imbere iterambere rishingiye ku baturage.
Uru rugendo rwitezweho kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no gusangira ubumenyi ku mikorere inoze y’inzego za Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|