Dore umusirikare wa RDF ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri AI

Lt. Col Harelimana Gaspard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda, RDF, ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwenge buhangano - AI mbere y’uko bukoreshwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.

Afitemo ubumenyi budasanzwe kuko afite impamyabumenyi y’Ikirenga muri AI, akaba yarayikuye i Seoul muri Korea y’Epfo, ariko ubuzima bwe bwatangiye bugoranye.

Jenoside itangira, Harelimana yari umwana w’imyaka 13, ariko icyo gihe niho yafashe icyemezo cyo kwinjira mu Gisirikare cya RPF Inkotanyi, nyuma yo kurokoka Jenoside.

Mu 1981, Harelimana yavukiye mu Karere ka Muhanga, ariko yirukanywe muri Uganda aho yari yarahungiye, nawe akura ahura n’ivangura, aho agira ati "wahoraga uzi ko uzicwa ariko utazi igihe uzapfira."

Agira ati "Nabaye umusirikare wa RPF ku mutima mu 1994, ariko mu gisirikare ubwaho ninjiyemo mu 2002."

Icyo gihe, Harelimana yoherejwe kwiga muri Kaminuza ya Gisirikare ya Etiyopiya, yiga ibijyanye na Engeneering, ndetse aza no kuba Ofisiye, ahabwa inshingano zitandukanye.

Yakomeje kwiga ahitwa Carnegie Mellon University igitangira mu Rwanda, nyuma ajya kwiga muri Seoul, iby’ubwenge bukorano.

Harelimana avuga ko, kiriya gihe, mu 2020 ubwo yajyagayo, u Rwanda ndetse n’isi yose bari mu bihe bikomeye bya COVID-19, ariko we yari ajyanywe no kuzana ubumenyi bw’ingenzi, "kuko u Rwanda rwari rumaze kwerekana neza ko ikoranabuhanga ari ryo rizateza imbere igihugu."

Harelimana, ageze muri Korea, yamenye amateka ya kiriya gihugu, ko cyateye imbere kubera gukoresha ikoranabuhanga, maze abishyiramo umwete, dore ko yabonaga ko n’Igisirikare cy’u Rwanda mu bihe biri imbere, kizakenera ikoranabuhanga cyane.

Harelimana, avuga ko mu buryo busanzwe hari ahantu hatatu harwanirwa intambara (domains of war), aho akaba ari ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Icyakora ngo uko isi igenda itera imbere kubera internet, ubu ngo hiyongereyeho ahandi hantu harwanirwa intambara, hashingiye ku ikoranabuhanga muri rusange na Murandasi by’umwihariko.

Aho hantu hiyongereyeho hasigaye habera isibaniro ni aho bita cyber domain, na information and influence domain, cyangwa se kurwana intambara mu makuru.

Harelimana agira ati "Ibi mushobora kumva ko ari ibintu byoroshye, ariko si byo. Umuntu ushobora kumutsinda ku butaka, ukamutsinda mu kirere, ukamutsinda no mu mazi, ariko akagutsinda muri ubu buryo bubiri bwa nyuma."

Aha rero, ni ho yavuze ko kurwanirira Igihugu muri ubwo buryo ari inshingano ya buri wese, birenze kuba iy’abasirikare.

Iyi rero, ngo ni na yo ntwaro igomba gukoreshwa n’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko abayikwirakwiza na bo bakoresha ikoranabuhanga, harimo na AI.

Col. Dr. Harelimana, avuga ko muri rusange, muri RDF ubwenge barabufite, kandi barabukoresha. Icyakora avuga ko mu muco wabo, iyo ufite ubwenge, ukagira ubuhanga buhanitse, ariko ukabura discipline, byose biba impfabusa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka