Dore ibigo bisarura akayabo mu bucuruzi bw’impera z’Umwaka

Noheli n’iminsi mikuru y’impera z’umwaka, ni igihe kizwiho ubucuruzi bukomeye, aho imiryango, inshuti n’abavandimwe baba bashaka kwishimana, basangira, haba amafunguro ndetse n’impano.

Hari ibigo byasobanukiwe iyi ngingo, ku buryo muri iki gihembwe giheruka cy’umwaka biba byiteguye ibyo abantu bakunda gukenera, kuko baba bazi ko bagiye kuyakorera kakahava.

Ku isonga n’ubundi hasanzwe hariho ibigo bisanzwe byarubatse izina mu bucuruzi ku isi.

Nk’urugero, amafaranga Amazon yinjije mu gihembwe cya kane (Q4) yari hafi miliyari 187.8 z’amadolari ya Amerika, bikaba byaratewe cyane n’ubucuruzi bwo mu minsi mikuru, harimo n’impano za Noheli.

Walmart na yo, akayabo yinjije katurutse ahanini mu bikinisho, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresho byo mu rugo — bigurishwa cyane mu gihembwe cya kane (Q4).

Ibi n’ubundi ntibiri kure y’ibyinjirije amafaranga y’umurengera ibigo nka Target & Costco ariko Costo yo cyane cyane ikagira umwihariko mu makarita y’impano, ibiribwa n’ibicuruzwa bigurwa ari byinshi (bulk gifts). Ikijyanye n’Amakarita y’impano cyo igihuriyeho na Starbucks.

Amafaranga yo mu minsi mikuru akubiyemo Black Friday na Cyber Monday kimwe na Noheli.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka