Iyi mpinduka ikurikira itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda rijyanye no kwinjiza BDF muri BRD, mu rwego rwo gukomeza kunoza itangwa rya serivisi, kongera imikorere inoze, no korohereza ibigo by’ubucuruzi kubona imari mu gihugu hose.
Ni iki kigiye guhinduka?
Guhera tariki ya 31 Ukuboza 2025, abakiliya bose basanzwe bakorana na BDF bazajya bakorerwa serivisi zabo binyuze muri BRD. Serivisi zose zatangwaga na BDF zizajya ziboneka hifashishijwe urubuga rwa online.brd.rw, ruri mu by’ikoranabuhanga BRD ikoresha mu gutanga serivisi.
Gushyira izi serivisi zose mu kigo kimwe bizafasha kwihutisha imikorere, kongera imikoranire inoze, no gutanga serivisi zisobanutse, zihuse kandi zinoze ku bakiliya bo hirya no hino mu gihugu.
Ibi bisobanuye iki ku bakiliya basanzwe bakorana na BDF?
Gusaba inguzanyo zose, gukurikirana dosiye n’ibindi bibazo bijyanye na zo bizajya bikorerwa muri BRD.
Iyi mpinduka ntizagira ingaruka ku masezerano ariho cyangwa ku bufasha abakiliya basanzwe bahabwa.
Serivise n’ubufasha byose bya BDF bizakomeza kubaho, ariko bizajya bicungwa na BRD.
Abakiliya bazungukira mu gihe gito cyo gutanga serivisi, gukoresha ikoranabuhanga, no mu muyoboro mugari wa serivisi ku rwego rw’igihugu.
Ku bindi bisobanuro cyangwa ibisobanuro byimbitse, mwahamagara BRD binyuze ku
Murongo utishyurwa: 3288
Imeli: [email protected]
Urubuga: www.brd.rw
| online.brd.rw
Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), yashinzwe mu 1967, itera inkunga imishinga igamije guteza imbere igihugu, irimo inganda, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, amacumbi ahendutse, imari igamije kubungabunga ibidukikije, n’iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga.
BRD itanga inguzanyo z’igihe kirekire, zihendutse kandi zijyanye n’ibikenewe, zigenewe inzego z’ingenzi mu guhindura imibereho myiza y’Abanyarwanda, bijyanye n’Icyerekezo 2050, Gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST) n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|