Aya ni amahirwe akomeye yo kugera ku mahoro - Yolande Makolo ku masezerano ya Washington
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko u Rwanda rubona amasezerano ya Washington ateganyijwe gusinywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari amahirwe akomeye yo kugera ku mahoro hagati y’ibihugu byombi no mu Karere.
Mu kiganiro yaraye agiranye na NEWSMAX, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira ingamba zigamije kurangiza burundu, ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa RDC, anashimangira ko igihugu cyinjiye mu nzira y’ayo masezerano gifite icyizere n’ubushishozi, hashingiwe ku bibazo bikigaragara.
Makolo yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza icyo gikorwa kigamije kugarura amahoro mu Karere, agaragaza ko u Rwanda ruza gusinya ayo masezerano rwizeye amahoro, runazirikana ukuri kw’ibibazo bigoye byagize uruhare mu makimbirane amaze igihe.
Yagize ati “Ni ingenzi cyane. Aya ni amahirwe meza kurusha andi yose yabaye yo kugera ku mahoro n’iterambere, ku bihugu byombi no mu Karere kacu.”
Yashimye kandi uburyo ubuyobozi bwa Perezida Trump bwitwaye mu buhuza, avuga ko bwibanze ku mbogamizi nyamukuru zibangamira amahoro arambye.
Yavuze ko Washington yibanze ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rufata nk’ihungabanya umutekano warwo ku mipaka yarwo.
Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje mu buryo bunoze imizi y’iki kibazo ndetse n’ibikenewe kugira ngo umutekano ugerweho hagati y’ibihugu byombi.
Uretse iby’umutekano, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yanavuze ko amasezerano ya Washington yitezweho amahirwe akomeye mu by’ubukungu.
Aho biteganyijwe ko afungurira amarembo y’amahirwe mashya ku Rwanda na RDC hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika, cyane cyane mu nzego zifite aho zihuriye n’ubufatanye bushobora guteza imbere umutekano n’iterambere birambye mu Karere.
Iby’ingenzi bikubiye mu masezerano ya Washington
Amasezerano ya mbere y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, azwi nk’amasezerano ya Washington, yasinywe ku mugaragaro n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi tariki ya 27 Kamena 2025 mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), bishyira umusingi ku amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Nubwo ayo masezerano yasinywe, imirwano n’imvururu mu Burasirazuba bwa RDC byahise byongera kubura nyuma yaho, impande zombi zishinjanya kurenga kuyarengaho. Ibi byagaragaje intege nke mu ishyirwa mu bikorwa no kugabanya amakimbirane mu gihe gito, ariko bitavuze ko gusinya ayo masezerano ubwabyo byari byarananiranye.
Hashyizweho kandi Komite ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano (Joint Oversight Committee-JOC), ariko muri Nzeri 2025, abayobozi bagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryagendaga biguru ntege.
Kuri uyu mugoroba, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bahurira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, i Washington, D.C, mu nama igamije guhuza no kwemeza ku rwego rw’abakuru b’ibihugu amasezerano yose yabanje, mu masezerano ya nyuma nk’ayemejwe n’abaperezida, hagamijwe gutsinda kurenga ibyatumaga agenda biguru ntege, mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayabanje no gufata icyemezo nyacyo gituma ashyirwa mu bikorwa.
Mbere yo kuyasinya, Perezida Paul Kagame, uri i Washington, D.C, yasangiye ifunguro ry’umugoroba n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Sénateur Mike Rounds, Brian Mast (Umuyobozi wa Komisiyo), Sénateur Kevin Cramer, Sénateur Pete Ricketts, IntumwaRonny Jackson n’Intumwa Trent Kelly.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi binyuze mu ngamba zigamije amahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu.
Perezida Kagame yagiranye kandi ikiganiro cyihariye na Sénateur Lindsey Graham, baganira ku gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye no kurengera ibidukikije, umutekano n’ubufatanye bwagutse mu by’ubukungu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|