Aya masezerano arimo ibikenewe byose kugira ngo amakimbirane arangire - Kagame I Washington

Perediza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bw’uruhare rukomeye yagize kugira ngo intambwe y’amasezerano agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igerweho.

Yabivugiye muri Amerika mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, hamwe na Perezida Felix Tshisekedi wari uhagarariye igihugu cye.

Perezida Kagame yagaragaje ko Trump mu kuba umuhuza muri ibi biganiro, byari urukundo gusa, kuko nta tegeko ryabimutegekaga.

Aha yagize ati “Nta muntu wari wamutegetse kwinjira mu gukemura iki kibazo. Aka karere kacu ntikazwi cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ariko Perezida abonye impamvu yo kugira icyo akora kugira ngo amahoro aboneke, ntiyajuyaje, kandi mu by’ukuri iki ni ikibazo kimaze imyaka mirongo itatu.”

Kagame yerekanye kandi ko habayeho ibiganiro n’ubuhuza bwinshi mu bihe bitandukanye, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibibazo by’ingenzi biri mu mutima w’iki kibazo. Nyamara ngo Perezida Trump aje, yazanye imbaraga n’imikorere mishya kandi isubiza ibibazo, ku buryo byafunguye inzira nshya yo gutera intambwe idasanzwe.

Muri byose kandi, ngo Trump akora ntaho abogamiye, atanafashe uruhande.

Yagize ati “adusunikira kureba ejo hazaza aho kugarukira ku byahise, kandi akerekana ko inyungu z’amahoro zirimo iterambere n’ishoramari, birimo n’irituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikirushijeho, Perezida Trump arangwa n’ubushishozi bwihariye. Ntashaka ko inzira y’ibiganiro iba uburyo bwo kugera ku mahoro.”

Perezida Kagame yashimiye itsinda ry’abafashije Perezida Trump muri ubu buhuza, by’umwihariko Umunyamabanga wan Leta Rubio na Massad Boulos.

Yagize ari “Ntitwari kugera aha turi uyu munsi iyo hatabaho uruhare rwabo. Kuri ubu, dufite inzira ifatika kandi isobanutse kurusha izindi twari twaragerageje mu mateka yacu.”

Kagame yavuze ko aya masezerano atanga ibikenewe byose kugira ngo aya makimbirane arangire burundu. Bityo rero, ngo aya masezerano atubahirijwe uko ateye, ntawe uzitakana Perezida Trump, ahubwo bizaba bireba abayasinye, ndetse ku buryo bugari Afurika, n’abafatanyabikorwa bose.

Kagame yagize ati “mu rugendo ruri imbere, hazabamo ibigeragezo n’imbogamizi. Ibyo ntawashidikanyaho. Ariko u Rwanda, ndabizi neza, ntiruzateshuka.Ndabibizeza.”

Muri ibi byose, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku byo u Rwanda rwiyemeje mu kurinda ubusugire bwarwo, aho yagize ati “Intego yacu kuva kera ni uko igihugu cyacu kiba gitekanye nyuma y’akababaro kenshi cyanyuzemo. Ubu dufite icyifuzo kimwe: kureba imbere, twizeye ahazaza haganje amahoro n’iterambere.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka