Arabie Saoudite: Perezida Kagame yitabiriye Inama ku ishoramari
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi ndetse n’abashoramari banyuranye.
Ubwo Perezida Kagame yageraga i Riyadh, yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye bw’u Rwanda na Arabie Saoudite mu nzego zitandukanye, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025.
Iyi nama izamara iminsi ibiri, ikaba igiye kuba ku nshuro ya cyenda. Izatanga urubuga rwo kuganira no kungurana ibitekerezo hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gutanga ibisubizo ku hazaza h’ishoramari n’imiyoborere.
Iyi nama izayoborwa na Richard Attias, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo FII, cyatangiye gukora mu 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|