Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho Ambasaderi Wiegman n’abakozi ba Ambasade y’u Buholandi bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside, babunamira ndetse banazirikana inzirakarengane zirenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobizi bw’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, nyuma y’iki gikorwa, Ambasaderi Wiegman yavuze ko kwibuka ari inshingano ikomeye igamije gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Yagize ati “Ntidushobora kwibagirwa ku bw’abatakaje ubuzima ndetse n’ababuze ababo. Kandi turi kumwe n’iki gihe ndetse n’ibisekuru bizaza. Tubikora tubyubashye cyane.”
Ambasaderi Wiegman, yakomeje agaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidafasha gusa guha icyubahiro abayizize, ahubwo binatanga isomo rikomeye ku isi yose ryo kurwanya urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibikorwa bya Kwibuka32 bikomeje hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, aho inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyigikira urugendo rwo kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|