Amasezerano ya Kenya n’u Rwanda: Lisansi yatumizwaga izikuba inshuro icumi

U Rwanda rwinjiye mu masezerano na Kenya, azatuma ibikomoka kuri Peteroli byinjiraga biciye ku cyambu cya Mombasa byiyongera, ndetse bikarushaho kwihuta.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, U Rwanda rwasinyanye na Kenya amasezerano y’ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu muhora wa ruguru. Aya masezerano yemerera u Rwanda gutumiza ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga yo hirya no hino ku isi rukoresheje ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika ndetse no mu bwikorezi bwayo

Aya masezerano azajyana no kongera ingano y’ibyatumizwaga binyuze muri uyu muhora bive kuri Metero kibe ibihumbi mirongo itanu, bigere kuri Metero kibe ibihumbi magana atanu ku mwaka bigizwemo uruhare na sosiyete ya Kenya Pipeline Company (KPC).

Biteganyijwe ko ubwato bwa mbere butwaye ibi bikomoka kuri peteroli, buzwi nka RNEC 001/2026, buzagera ku Cyambu cya Mombasa hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Nzeri.

Mu myaka ishize, Tanzania yakomeje kujya igaragaza Icyambu cya Dar es Salaam nk’inzira ihendutse kandi ngufi ku mizigo yerekeza mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi.

N’ubwo urugendo rwo mu muhanda ruva i Dar es Salaam kugera i Kigali rungana na kilometero hafi 1.300, mu gihe uruva i Mombasa rugera hafi kuri kilometero 1.700, icyemezo giherutse gufatwa n’u Rwanda kigaragaza ko mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bwo mu Karere, ubuziranenge bw’ibikorwa remezo, icyizere kw’itangwa ry’ibicuruzwa ndetse n’imikorere inoze y’uruhererekane rw’ubwikorezi n’ububiko (logistics) bifite uruhare rukomeye kurusha intera y’urugendo rwonyine.

Mu gihe kirenga imyaka 10 ishize, u Rwanda rwatumizaga hafi 90% y’ibikomoka kuri peteroli rukoresheje umuhora wo hagati (Central Corridor) unyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.
Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya ari muri gahunda y’u Rwanda yo kongera inzira zikoreshwa mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe guharanira ko biboneka ku isoko bihagije kandi mu buryo burambye.

Aya masezerano ahaye u Rwanda inzira ya kabiri ikomeye yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli, ikazakora ibangikanye n’iya Tanzaniya.

Amakuru ataremezwa, nuko u Rwanda mu minsi iri imbere u Rwanda ruzasinyana andi masezerano na Tanzaniya, avugurura, kandi akanoza imikorere y’ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli hagati y’ibihugu byombi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka