Amarushanwa y’igikombe cyo kwibohora ni uburyo bwo kwizihiza umurage w’ubutwari - Min. Marizamunda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko amarushanwa y’Igikombe cyo kwibohora mu Ngabo z’u Rwanda, arenze kuba amarushanwa gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo kwizihiza umurage w’ubutwari, ubwitange no guharanira gutsinda byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda.

Yabigarutseho ubwo hasazwaga amarushanwa y’Igikombe cyo Kwibohora 2026 kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026, kuri Sitade ya Kigali Pelé, ahabereye imikino ya nyuma ya ruhago mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko, uretse guhatana, aya marushanwa y’Igikombe cyo kwibohora afasha gushimangira ubufatanye, ubumwe n’ubwuzuzanye hagati y’abasirikare, ndetse no guteza imbere ubuzima bwiza n’imibereho irangwa n’imyitwarire myiza binyuze muri siporo.

Minisitiri w’Ingabo, yagaragaje ko umurage w’ubwitange no guharanira gutsinda byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda n’ubu ugikomeje kuranga Ingabo z’u Rwanda aho zikorera hose no mu bihe byose.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye amakipe yose yitabiriye aya marushanwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ikinyabupfura yagaragaje kuva yatangira kugeza asojwe.

Aya marushanwa yasojwe muri Ruhago, mu cyiciro cy’abagabo, Abarinda Umukuru w’ igihugu begukanye igikombe batsinze BMTC Nasho ibitego 3–0. Mu cyiciro cy’abagore, Serivisi y’Ubuvuzi mu Ngabo yegukanye igikombe itsinze Military Police ibitego 2–1.

Muri Volleyball igikombe cyegukanywe na SOF mu gihe muri Basketball, igikombe cyatwawe na BMTC Nasho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka