Amahoro ari mu Rwanda aratangaje! Meya, Guverineri bagenda badafite abasirikare babarinze?
Nkurunziza Patrick, umusore wahungutse acitse umutwe wa FDLR mu myaka cumi n’itani ishize, na n’ubu aracyatangazwa n’amahoro yasanze mu Rwanda, ubwo yazaga azi ko azicwa, nk’uko abakuru muri FDLR babibabeshyaga.
Nkurunziza na mugenzi we bita John, bageze mu Rwanda muri 2009 ubwo banyuraga mu bizazane bikomeye bagacika umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Bamaze kumenya ko Nkurunziza yacitse, baragiye bica umuryango we barawurangiza, ariko abimenyera i Bukavu, yibaza icyo agomba gukora.
Ku myaka ye cumi n’ine yumvise ko nta yandi mahitamo, ko agomba gutaha mu Rwanda, n’ubwo atari yizeye ubuzima.
Urugendo rwe kuva i Rusizi kugera i Mutobo ahakirirwa abaturutse muri FDLR, rwarimo byinshi bitunguranye, kuko abo yibwiraga ko bagomba kumwica, ahubwo ni bo bamwitagaho, bamuha imyenda myiza, bamugaburira neza, n’ibindi.
I Mutobo, yahageze hari igihe cyiza cyo kubona neza u Rwanda rutandukanye n’urwo yabwiwe.
Icyo gihe, hari icyiciro cy’abahoze mu ngabo kigiye gusezererwa, maze mu birori byo gusoza, abona amakuru mashya, arumirwa.
Yagize ati "Nagiye kubona mbona Meya araje, n’umushoferi we, nta musirikare n’umwe afite umurinze. Muri Congo, umuyobozi wa Localite, iyo yazaga, wasangaga afite imodoka zuzuye abasirikare bamurinze."
Nyuma ya meya, haje guverineri, nawe abona ni nka kwa kundi, arumirwa, ati "Uyu mutekano mbonye hano, nta handi nigeze nywubona. Cyangwa ndarota!"
Nyuma noneho, yaje kubona n’aba Jenerali, akabona umwe afite abasirikare babiri, nuko akagira ati "Mana yanjye! Naje mu gihugu cy’amahoro."
Uyu musore rero, kuko yari ataragera imyaka y’ubukure, bamujyanye mu kigo cyakira abahoze ari ba kadogo muri FDLR, kiri mu Mujyi wa Musanze, maze ahasanga urungano rwe.
Agira ati "Nahasanze abana basa neza, numva ko nageze kwa mama n’ubwo namutakaje. Aha baratubagaburiye, baduha imyenda myiza, harimo n’iya siporo, maze n’abaganga bakatubaza uko tumerewe. Batwigishije amateka, bambwira ko ntari interahamwe, ndi umunyarwanda.
"Icyo gihe bahise batubaza n’uko tugomba kubaho, banjyana kwiga imyuga, nsanga abandi bana bose bo mu Rwanda, niga iby’Amahoteli, nyuma ndangije, bambaza niba hari n’indi mpano mfite ngo bayiteza imbere. Narabwiye ngo mfite impano yo kuririmba, maze batuzana i Kigali, nkumva n’imodoka z’umusaza Kagame atambuka."
Icyo gihe rero bamwohereje muri Studio, akora indirimbo, ubundi atangira gutanga ubutumwa mu bihangano akangurira abari mu mashyamba gutaha.
Nyuma yaje kujya mu itorero ry’abahanzi Indatabigwi, nyuma y’amahugurwa ajya gushaka akazi k’ubuzima, maze 2016 ahabwa akazi muri Airtel Rwanda, maze bamugira ushinzwe kwamamaza Airtel i Musanze.
Aha rero ngo yashatse umuryango, ashaka umugore mu 2023, kugira ngo nawe atangire ubuzima bushya.
Agira ati "Ubu ndi umupapa, w’umwana umwe, ndi chef de la famille iwanjye."
Yashimiye Perezida wa Repubulika ati "Ajye ahorana umugisha w’Imana."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|