Akarere ka Bugesera kujuje ‘Arena’

Akarere ka Bugesera kishimiye imishinga y’iterambere kari kugeraho, yaba iri ku ngengo y’imari yako, ndetse n’imishinga y’igihugu izashyira akarere ku rundi rwego rw’iterambere.

Avuga kuri iyi mishanga mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 18 Kamena, Umuyobozi w’Akarere Richard Mutabazi yagarutse ku mirimo y’Ikibuga cy’indege cya Bugesera irimbanyije ndetse n’imihanda igomba kubakwa mbere y’uko kigera ku musozo.

Yagize ati, “Ikibuga ntikiratangira gukora, ariko ntabwo tuzubaka imihanda cyaratangiye. Ni ukuyubaka ubu. Dufite umuhanda uhuza Masaka uvuye kuri Dubai port, ukaza ukugera ku kibuga cy’indege, ukava ku kibuga cy’indege muri Rilima, ugaca hirya inyuma ugahinguka i Gako muri Riziyeri, undi ukava ku Kibuga cy’indege ukanyura Kabukuba muri Juru ugahinguka munsi y’Akarere. Hari kandi umuhanda uva ku Gahembe ukanyura imbere ya Ntare school ugahinguka ahitwa Kindama nawo urimo urakorwa. Iyo yose mu gihe cy’amezi 18 igomba kuzaba yuzuye”.

Uretse ibi bikorwa bigari cyane, hari ibyo akarere ubwako kari gukorana n’abaterankunga, aho Umuyobozi w’Akarere yavuze ku kigo cy’urubyiruko.

Yagize ati “Dufatanyije na Imbuto Foundation, twujuje ikigo cy’urubyiruko cy’imyidagaduro kirimo ibibuga byiza, aho abantu basohokera, bakwigira…n’ibindi. Turimo turubaka kandi inzu y’ababyeyi n’abana ku Bitaro bya Nyamata, nayo ni umushinga uzuzura bitarenze mu kwezi kwa cumi n’abiri 2026…”.

Imitangire ya Serivise: Bugesera yiyemeje kuvanaho inenge

Muri iri hururiro, urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, rwagaragarije Akarere ka Bugesera aho gahagaze mu bijyanye n’imitangire ya serivisi.

Afurika Alex, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwimakaza imiyoborere myiza muri RGB yagize ati,” Akarere ka Bugesera, hari byinshi gakeneye kongeramo imbaraga, kuko dushingiye ku mibare, mu mitangire ya serivisi kari kuri 65 % kandi aho twifuza ni ukugera kuri 90% mu myaka ibiri n’igice isigaye. Iyo mibare iratwereka ko hari intambwe ikwiye guterwa…”

Ibipimo byagendeweho mu gutanga amanota muri ubwo bushakashatsi, harimo gutangira serivisi ku gihe no gushyiraho amabwiriza agenga imitangire ya serivisi.

Harimo kandi korohereza abaza gusaba serivisi kuzigeraho, kwakirana urugwiro abakugana, ndetse no kugira ibikoresho n’ibikorwaremezo bifasha mu mitangire myiza ya serivisi.

Muri ibyo byose iby’ingenzi birimo bibarwa ku manota menshi ni icyo korohereza abaza gusaba serivisi kuzigeraho, ndetse no kugira uburyo bwo gusubiza ibibazo by’abaturage, gusaba serivisi kuko ibyo byombi byihariye amanota 50/100. Impamvu ni uko izo ngingo ebyiri ngo uzinogeje, zatuma umuturage anyurwa na serivisi.

Afurika yagize ati,” Muri ubwo bushakashasti, abaturage babajijwe ibyo babona nk’imbogamizi bavuze ko serivisi zitangwa zihurirwaho n’abantu barenze umwe, ariko zikunda kugorana, kuko iyo habuzemo umuntu umwe mu batanga serivisi ihuriweho, ubwo iradindira…”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko kwerekwa aho akarere gahagaze mu mitangire ya serivisi wabaye umwanya wo kwisuzuma no kureba ibyo gushima bihari ndetse n’ibinengwa bikeneye gukosorwa.

Yagize ati, “Twinenze kutakirana abatugana igishyika, ugasanga umuturage ashobora no gusiragira, yagera mu biro by’umuyobozi runaka, ati icyo kibarizwa kwa kanaka, kandi umufashe ukuboko ukamujyanayo cyakemuka cyangwa se unamumuhamagariye cyakemuka. Nta muturage uyoba, kuba yaza kubaza icy’amashuri, akakibaza uw’ubuhinzi, ntabwo aba yayobye, ahubwo wa mukozi wo mu buhinzi akwiye guhita amufasha, n’icy’amashuri kigakemuka. Umuturage, tugomba kwibuka ko ari we mutungo munini igihugu gifite, dukwiye rero kumubungabunga…”.

Umuyobozi w’Akarere yaboneyeho umwanya wo kuvuga kuri imwe mu mishinga minini iri mu Karere ka Bugesera mu mwaka w’ingengo 2026-2027, muri yo higanjemo imihanda ifasha ubuhahirane bw’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka