AfDB igiye gutanga arenga Miliyoni 400 z’Amadolari ku mishinga migari y’Igihugu

Ubuyobozi bukuru bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), buravuga ko mu myaka itanu iri imbere buzatera inkunga ya Miliyoni zigera 400 z’Amadolari imwe mu mishinga y’u Rwanda izaba yemejwe.

Umuyobozi Mukuru wa AfDB mu Rwanda, Aïssa Toure Sarr
Umuyobozi Mukuru wa AfDB mu Rwanda, Aïssa Toure Sarr

Ni bimwe mu byo Umuyobozi Mukuru w’iyi Banki mu Rwanda, Aïssa Toure Sarr, yabwiye abanyamakuru, ubwo bari mu nama y’iminsi ibiri igamije gusuzuma imikorere y’imishinga ikorerwa mu gihugu (Country Portfolio Performance Review - CPPR), iterwa inkunga n’iyo banki, inama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025.

Ni inama ngarukamwaka ihuza ubuyobozi bwa AfDB n’inzego zitandukanye z’Igihugu, hagamijwe kurebera hamwe no gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zihari ku bikorwa by’umwaka wa 2024 (Country Portfolio Improvement Plan - CPIP) rigeze, hagaragazwa imbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishanga, no kumvikana ku ngamba nshya z’umwaka wa 2026 zo kunoza ishyirwa mu bikorwa, kunoza imikorere no kongera ibyatuma imibereho y’abaturage irushaho kumera neza.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa AfDB mu Rwanda, yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi, mu kugera ku ntego za Banki mu gihugu.

Yagize ati “Guhura n’inzego zitandukanye ni umwanya mwiza wo kwitekerezaho no gufatanya mu bikorwa, bitwemerera kureba aho tugeze, gukemura imbogamizi no kwemeza ko imishinga iterwa inkunga na AfDB igirira akamaro abaturage b’u Rwanda. Intego duhuriyeho ni uguteza imbere imikorere, kongera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa no kwihutisha impinduka zifatika, zijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Umuyobozi Mukuru ushinzwe urwego rw’Imari n’Iterambere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Gerald Mugabe, yijeje ko ubuyozi buzakomeza kunoza imikorere y’imishinga no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yishimira gukomeza gufatanya na AfDB, intambwe tumaze gutera ishimangira ubushake bwo kubazwa inshingano no kugera ku ntego z’imishinga dufatanyije. Turaharanira gukuraho inzitizi zose mu ishyirwa mu bikorwa no kwemeza ko buri faranga rikoreshwa, ritanga umusaruro ugaragara ku baturage b’u Rwanda.”

Kugeza mu 2025, AfDB ifite imishinga ifatanyamo na Leta y’u Rwanda mu nzego z’ingenzi zirimo ibikorwa remezo n’iterambere ry’abaturage, birimo kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza, amashanyarazi, guteza imbere ubwikorezi n’ubuhinzi. Hari kandi guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage hamwe no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, yose hamwe ikaba igera kuri 28, yatangiye gukorwa mu gihe cy’imyaka 10-15 ishize, yatanzweho agera kuri Miliyari 2.5 z’Amadolari na AfDB.

34% by’iryo shoramari ryagiye mu bikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage, mu gutanga amashanyarazi ku baturage hashorwa angana na 30%, mu bwikorezi hashorwa 16%, mu gihe ayandi yashowe mu bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi n’ibindi bigamije iterambere no kongerera ubushobozi abaturage.

Gerald Mugabe
Gerald Mugabe

Aïssa avuga ko kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikoresha neza amafaranga ruba rwahawe, ari impamvu ikomeye ituma imikoranire ikomeza kurushaho kugenda neza ku buryo hari n’andi bazakomeza kugenda batanga, mu bikorwa bitandukanye hagamijwe iterambere ry’abaturage.

Ati “Ku bijyanye n’imishinga izaza mu myaka 5-10 iri imbere, ingengo y’imari izashingira ku byo u Rwanda ruzahabwa n’amabanki y’iterambere ku rwego mpuzamahanga, iri hagati ya Miliyoni 300-400 z’Amadolari buri myaka itatu. U Rwanda kandi rufite indi ngengo y’imari ishingiye ku bukungu rusange, ishobora kuzagera hagati ya Miliyoni 100-150 mu mwaka wa 2026, bitewe n’uko inguzanyo y’Igihugu iri ku gipimo cyiza.”

Gushora imari muri iyo mishinga byagize ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage, kuko muri iyo myaka benshi bashoboye kugerwaho n’amazi meza nubwo bitaragera ku 100%, amashanyarazi n’imihanda.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Emmanuel Nuwamanya, avuga ko muri iyo myaka, mu bikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’imihanda, hari ahantu Igihugu cyavuye hakaba n’aho kigeze.

Ati “Urebye nko mu mashanyarazi hari aho twavuye hari n’aho tugeze, muri NST1, twari tugeze kuri 34% tukaba tugeze hejuru ya 80% uyu munsi wa none, ariko dushaka kugera ku 100% NST2 irangiye, kuko kuwugeza mu Tugari birimo kugenda neza aho kugeza ubu biri ku kigero cya 90%. Imihanda ku rwego rw’Igihugu yagiye yiyongera haba iy’imigenderano cyangwa ku rwego rw’Igihugu.”

Ibizava mu isuzuma rya 2025 bizafasha kurushaho kunoza imiyoborere n’ihuzabikorwa hagati y’imishinga iterwa inkunga na AfDB n’ingamba z’igihugu (Country Strategy Paper – CSP), hagamijwe gukomeza gutanga umusaruro mu iterambere rirambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka