Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko Politike y’uburezi budaheza, yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye umubare w’abagana amashuri wiyongera uhereye mu y’inchuke.
Nyuma y’imyaka 32 ishize, u Rwanda rubohowe ingoma ya Leta yari yarimakaje amoko n’amacakubiri, Leta y’Ubumwe yashyize imbaraga mu kubaka uburezi, isa nkaho ihereye ku busa, kubera ko amashuri menshi yari yarasenywe, abari benshi barishwe, abandi barahunga.
Ibyo byiyongera kuri Politike y’Uburezi yari ihari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahezaga kuko hari uburezi bugenewe bake, bituma hajyaho Politike yo kwagura amarembo mu burezi kugira ngo Abanyarwanda bose babugane.
Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana, avuga ko mu myaka 32 ishize, iyo Politike yagezweho, kubera ko imibare y’abagana ishuri uhereye kuy’inchuke kugera muri Kaminuza yiyongereye.
Ati “Iyo ntambwe yagezweho, mbere ya 1994 amashuri y’inchuke yari mbarwa, ubu ngubu dufite abana barenga ibihumbi 680 bari muri aya mashuri y’inchuke, urumva ko ubu abana b’Abanyarwanda bategurwa, mbere y’uko bajya mu ishuri nyirizina, bikaba amahirwe kugira ngo bige, bashobore gutsinda.”
Arongera ati “Mu mashuri yisumbuye, mu 1994, hari Abanyarwanda ibihumbi 37 mu yisumbuye, uyu munsi hari abana b’Abanyarwanda ibihumbi 787 mu yisumbuye, byikubye inshuro zirenga 20. Ibyo byerekana ko amarembo y’uburezi yaguwe koko, kandi Abanyarwanda bakayagana.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 1994 mu Rwanda hari abantu bize Kaminuza ibihumbi bibiri, ariko uyu munsi Kaminuza y’u Rwanda yonyine ikaba isohokamo abarenga ibihumbi icyenda barangije mu mwaka umwe, hatabariwemo abarangiza mu zindi Kaminuza zigenga n’amashuri makuru.
Nubwo imibare igaragaza ko hari ubwiyongere kandi buri ku rwego rwo hejuru bwabayeho mu gihe cy’imyaka 32 ishize, Minisitiri w’Uburezi avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa, kubera ko bataragera aho Igihugu cyifuza kugera.
Ati “Ntabwo turagera aho twifuza kugera, kugira ngo tugere aho twifuza kugera, ni ugufatanya twese nk’Abanyarwanda. Uburezi bwubakira ku burere, ababyeyi turabashishikariza ko bita ku bana babo kuva bakiri bato, kuko amashuri ahera ku mwana wazanye, nuzana umwana utuzuye, ukavuga ngo ishuri niryubake, icyo gihe ntabwo tugera kuri wa Munyarwanda twifuza.”
Yungamo ati “Ahubwo dufatanyije tugahera ku burere bw’abana bato, wamuzana no ku ishuri, ukamuherekeza mu ishuri ukamenya mwarimu, umuyobozi w’ishuri, kugira ngo umufashe nawe. Icyo gihe bizatuma ireme ry’uburezi ritera imbere.”
MINEDUC igaragaza ko hashyizwe imbaraga mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo gutegura abanyeshuri kujya no kunoza akazi, kugira ngo bibafashe kuzajya barangiza ayo mashuri bahita bajya mu kazi, kandi bigakorwa bihuzwa n’imirimo iri hanze, bizafashe abanyeshuri kwiyubaka banubaka Igihugu.
Mu rwego rwo kugabanya ubucukike bukigaragara mu mashuri, Leta yubatse ibyumba by’amashuri 27500, hagati y’umwaka wa 2017/2024, ikaba ari gahunda izakomeza gukorwa kugira ngo bifashe abana kurushaho kwiga bisanzuye.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|