Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe kuva mu biro bagasanga abaturage

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abo mu nzego z’ibanze, bahuriye mu nama yiga ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’Igihugu, ikaba ari inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku Isonga”.

Ni inama igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye, ikaba irimo kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasiraziba.

Mu gutangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze, by’umwihariko abayobora uturere, kuva mu biro bagasanga abaturage kandi bakabakemurira ibibazo, ariko kandi bakamenya bakanakurikirana imishinga yose iri mu turere bayoboye, ntibiringire gusa ibiri mu maraporo bahabwa.

Abitabiriye iyi nama baraganira ku nshingano z’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, izo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’aho impande zombi zihurira kugira ngo habeho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavugaga ku bizaganirwaho muri iyi nama, yavuze ko ahanini ari ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’inzego bwite za Leta, mu gishyira mu bikorwa gahunda z’Igihugu.

Yagize ati “Murabizi ko mu gushyira mu bikorwa yaba ari gahunda z’ubuhinzi, ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, gahunda z’uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije n’izindi, inzego z’ibanze ziba zifite inshingano zo kubishyira mu bikorwa, ariko kuri buri gahunda, inzego z’ibanze ziba zifite izo ku rwego rw’Igihugu bagomba gufatanya no gukorana bya hafi, kugira ngo ibyiyemejwe bibashe kugerwaho”.

Minisitiri Bizimana avuga kandi ko mu bindi bigomba kuganirwaho, ari ibijyanye no kugira umuryango ushoboye.

Ati “Usibye ibyo, tugomba kuganira no ku bijyanye no kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye, cyane ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu”.

Mu bindi biganirwaho muri iyi nama, harimo no kunoza imitangire ya serivisi, kugira ngo koko umuturage akomeze gushyirwa ku isonga.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje Cyane burya bwose Prezida wa Republika Ajya Amenya lbitubaho,Ese naramuka Ageze Mu Karere ka Rubavu Gusa Atarahagera Akareba Umurenge wa Rugerero Akareba ya mafranga yageneye Abasaza nAbakecuru Azabaze Gitifu na Asoc aho bayashize, Nyamara birababaje, gusa ntazagere mu Mudugudu WA MUHIRA kuko yasiga Afunze Gitifu,

Teta yanditse ku itariki ya: 24-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka