Abayobozi badatanga serivisi neza bakwiye kubibazwa - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabwiye abayobozi batuzuza inshingano zabo ko bakwiye kumenya ko gutinza cyangwa kudatanga serivisi uko bikwiye ari amakosa ashobora no guhanirwa n’amategeko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga, mu nama ya Biro ya FPR Inkotanyi yiga ku cyerekezo cy’Umuryango mu myaka 30 iri imbere, aho yavuze ko ibyo abayobozi bakora byose biba birebwa n’Abanyarwanda kandi ko ari bo gipimo cy’umusaruro wabo.
Perezida Kagame yabajije abayobozi batandukanye impamvu badakora inshingano zabo uko bikwiye, ndetse ntibafashe ababagana mu gihe gikwiye.
Ati:"Imiyoborere, akazi ako ari ko kose, utekereza ute? Ukora ute? Niba uri umuyobozi w’Akarere ukora ute? Niba ukuriye Umudugudu? Mu zindi nzego zo hasi uhari, wumva koko ko uyobora uko bikwiriye?"
Yakomeje avuga ko umuturage ugana umuyobozi aba akwiriye guhabwa serivisi mu buryo bwihuse kandi bukwiye.
Ati: "Umuturage arakugana ukamufasha gukemura icyo kibazo uko bikwiye. Ushaka gushora imari arakugana, koko mukagikemura cyangwa umushyira aho ngaho ukamubwira gutegereza, kandi muri uko gutegereza ukamubwira ngo yibwirize kugira ngo ubone kumuha serivisi?"
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bitakwiye kubaho na busa.
Ati: "Aho ari ho hose, ntabwo ibyo bikwiye kuba biba! Ntibikwiye na gato. Umuyobozi uzabikora akamenyekana, azamenye ko ari amakosa yakoze kandi ahanwa n’amategeko."
Yanatanze urugero rw’umushoramari washakaga gukorera ibikorwa bye ku kiyaga cya Muhazi, ariko akabangamirwa n’umuyobozi waho.
Ati: "Kubera ko mpatuye, ndi hafi aho kuri Muhazi, hari umuntu uturuka hanze yahubatse inzu, anubaka aho ubwato buzajya buparika, ariko umuyobozi aramwangira. Ndumva abari hano muturuka muri ibyo bice mubizi."
Perezida Kagame yavuze ko gusaba indonke kugira ngo umuyobozi atange serivisi ari ibintu bidakwiye na gato, kandi binyuranyije n’indangagaciro n’amahame ya FPR Inkotanyi.
Ati: "Abayobozi bari hano ndababwira ngo nizo nshingano zacu gukurikira utuntu n’utundi dushobora kuzana umwuka mubi utari ngombwa. Ibindi ni ugukurikirana uko serivisi zitangwa kugira ngo zikorwe neza."
Perezida Kagame yavuze ko gutinza gutanga serivisi ari kimwe mu bibazo bikomeye bidindiza imikorere myiza y’inzego n’iterambere ry’Igihugu.
Yasabye abayobozi bose kuzuza inshingano zabo neza, bagatanga serivisi ku gihe kandi ntihagire usabwa ikiguzi kugira ngo ahabwe serivisi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|