Abasirikare bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama basuye igicumbi cy’intwari z’u Rwanda

Abasirikare bakuru 37 baturuka mu bihugu 19, bari mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF CSC) kuri uyu wa Gatatu basuye igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni muri gahunda y’urugendoshuri rugamije kwiga uburyo urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside rwagenze.

Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa ibice bigize igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, Umuyobozi w’itsinda Lt Col, Isaac Kwame Amehoho wo muri Ghana, yagize ati “Igihugu kitizihiza cyangwa ngo kizirikane Intwari zacyo ntacyo cyaba gikora, ari nayo mpamvu u Rwanda rwafashe iya mbere rwizihiza Intwari z’Igihugu cyabo. Ni isomo rikomeye nizera ko buri wese uri mu itsinda ryacu azasubirana iwabo.”

Lt Col Madditso Zulu wo muri Zambia, avuga ko mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, biga ibijyanye n’igisirikare n’umutekano, kuko biri mu nteganyanyigisho.

Ati “ Bidufasha mu masomo yacu ajyanye n’umutekano, binyuze mu mateka y’u Rwanda kuko ibyahabaye bishobora no kuba ahandi ku mugabane.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Nicolas Rwaka, avuga ko aba basirikare bahisemo gusura igicumbi cy’Intwari z’Igihugu kugira ngo barebe uko mu Rwanda babungabunga amateka y’Intwari z’Igihugu.

Ati “Bahisemo gusura hano, ariko cyane cyane kugira ngo barebe uko tubungabunga amateka y’Intwari z’Igihugu, twizihiza Intwari z’Igihugu, banabifatireho urugero rwiza, cyane cyane ko bamwe muri bo, hari zimwe mu ntwari z’Igihugu hano dufite, nk’ lIntwari y’Imanzi, Maj Gen Fred Gisa Rwigama, bamuzi, kuko ibihugu bakomokamo bamwe bazi amateka n’ibigwi bye.”

Uru rugendoshuri rugamije gusobanurirwa no gusobanukirwa uko ingabo za RPA zabohoye u Rwanda mu maboko y’ubuyobozi bubi n’uko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yo gusura igicumbi cy’Intwari z’Igihugu babanje gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, nyuma y’uko ku wa 22 bari basuye umupaka wa Kagituma nka hamwe mu bice bya mbere ingabo za RPA zanyuzeho zitangira urugamba rwo kubohora Igihugu.

Inyigisho bahabonera zibafasha kurushaho gusobanukirwa imipangire y’intambara n’uko abayirwana bayishyira mu bikorwa, bityo bagakuramo amasomo abafasha mu kazi ka gisirikare.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka