Abashomeri batangiye gufashwa kubona akazi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko burimo gushaka abikorera bawufasha kubonera abashomeri akazi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imbereho myiza mu Mujyi wa Kigali Patricie Muhongerwa (Ubanza ibumoso) yakoranye inama na bamwe mu bafatanyabikorwa
Umuyobozi wungirije ushinzwe imbereho myiza mu Mujyi wa Kigali Patricie Muhongerwa (Ubanza ibumoso) yakoranye inama na bamwe mu bafatanyabikorwa

Kuva mu mwaka wa 2013, Umujyi wa Kigali washyizeho ikigo gihuza abatanga akazi n’abagakeneye (Kigali Employment Service Center KESC), ndetse cyigisha abantu uburyo bashaka imirimo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kuva mu mwaka wa 2015-2017, abamaze kubona akazi gahoraho ari abantu 764, ariko abari barakabonye bose bakaba bagera ku 1,254 muri 3,217 banyuze muri KESC.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Muhongerwa Patricie, mu nama yagiranye na bamwe mu bikorera hamwe n’imiryango yigenga, yavuze ko bakeneye kongera umubare w’ababona akazi.

Yagize ati"Aba bantu ni bake cyane ugereranyije n’uko dushaka ko ubushomeri bucika.Tugiye gukora ubukangurambaga bwo gusaba abikorera gutanga akazi, ariko tuzanasaba Ikigo RDB kujya cyegera abashoramari kikaganira nabo ibijyanye no gutanga akazi".

Uwo muyobozi avuga ko nta mibare y’ibigo by’abikorera bishaka abakozi iraboneka, ndetse ngo nta n’iy’abashomeri bari mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko,ariko ngo igomba kuboneka kugira ngo gahunda yo gushakira akazi abashomeri irusheho kunoga.

Yagaragaje imbogamizi yo kugira abakozi bake bashinzwe kumenya ibigo bishaka abakozi, ariko asaba abantu kujya ku rubuga rw’ikigo KESC bakajya bandikaho ko bakeneye umurimo cyangwa bakeneye kuwutanga.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guteza imbere umurimo mu Rwanda(NEP), Anna Mugabo avuga ko amahirwe abantu bafite kugira ngo babone akazi ashingiye ku kujya kwihugura mu myuga.
Ati"Leta itanga 2% by’imirimo, duhanze amaso abikorera".

Anna Mugabo yijeje ko NEP irimo gushyira ibigo nka KESC muri buri ntara kugira ngo bijye bihugura abashaka akazi, ndetse binabafashe kubona imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw'umujyi wa kigali n'abafatanyabikorwa
Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali n’abafatanyabikorwa

Bamwe mu bakoresha bitabiriye ubutumire bw’Umujyi wa Kigali batangaza ko imbogamizi abashaka akazi bafite ari ubumenyi n’ubushobozi budahagije bwo gukora ibyo basabwa.

Raporo yo muri 2016 y’Ikigo cy’ibarurishamibare(NISR) igaragaza ko abashomeri mu Rwanda ari 16%, ariko byagera ku rubyiruko bakagera kuri 21%.

Icyo kigo kivuga ko umubare w’Abanyarwanda bari mu kigero cyo gukora barengeje imyaka 16, urenze miliyoni 6.7 ariko ngo uwashakisha imibare y’abashomeri ashingiye kuri raporo ya NISR, yabona abarenga miliyoni imwe y’abaturage.

Ibitekerezo   ( 17 )

Nasoje atandatu yisubuye (LFK),niga kudoda,Gusuka(imyuga),mudufashe tubone imikorere ,murakoze🙏0784395314

Uwiringiyimana Jeanne yanditse ku itariki ya: 3-03-2026  →  Musubize

Nasoje atandatu yisubuye (LFK),niga kudoda,Gusuka(imyuga),mudufashe tubone imikorere ,murakoze🙏0784395314

Uwiringiyimana Jeanne yanditse ku itariki ya: 3-03-2026  →  Musubize

Nasoje atandatu yisubuye (LFK),niga kudoda,Gusuka(imyuga),mudufashe tubone imikorere ,murakoze🙏

Uwiringiyimana Jeanne yanditse ku itariki ya: 3-03-2026  →  Musubize

Ndashaka akazi muri campanyi yanyu byanshimisha 0788786640

Itangishatse kabira yanditse ku itariki ya: 7-01-2026  →  Musubize

Mumfashe kubona akazi nize amashuri atandatu yisumbuye EFK Kabonetse mwampamagara0794340747

Nishimwe marie claire yanditse ku itariki ya: 21-07-2025  →  Musubize

Ndi umushomeri akazi akarikokoxe nagakora namb yage 0798846649

Ishimwe fabrice yanditse ku itariki ya: 15-03-2025  →  Musubize

Nshaka akazi akariko kose murakoze number ni0782627310

claudine yanditse ku itariki ya: 19-10-2024  →  Musubize

Nshaka akazi akariko kose murakoze number ni0782627310

claudine yanditse ku itariki ya: 19-10-2024  →  Musubize

Ndi umushofer wimodoka ntoya cathegol B mwiza uzi akazi ndashaka akazi habaye hari uwandangira cg wakampa number yambonaho 0789546414 murakoze mfite amashuri A level amashuri atandatu yisumbuye umwaka wuburambe kukazi imyaka ni 20 old murakoze

Roger yanditse ku itariki ya: 10-06-2024  →  Musubize

Nitwa jean pierre niyukuri nange mumfashe mundangire akazi komugikoni mwambona kuri 0780728115 cg 0727684461 murakoze.

Niyukuri yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Mwiriweho neza mudufashe ryose ubushomeri bumeze nabi murubyiru narize ndaragiza ayisumbuye ariko ntakazi mukamboneye muruganda mwaba mukoze cyane ni mukeshimana Claudine ni mwro 0783718424 ntuye nyamagqbe

Mukeshimana claudine yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Nitwa uwizeyimana Jon Baptista ndabasuhuje bayobozi ndagirango mundangirakazi kubushofeli kategoli B mwabamukoze cyanne ndabashimiye nimero 0788790558 ihoraho

Uwizeyimana Jon Baptista yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka