Kuri uru rutonde rw’abantu ijana na batanu, Uburundi buza ku mwanya wa mbere n’abaturage 27 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bagakurikirwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifitemo abantu makumyabiri na bane.
Uganda ikurikiraho n’abantu icyenda, igasoza gutyo urutonde rw’Ibihugu by’Akarere, maze Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaza ku mwanya umwe, aho ibihugu byombi bifite abaturage umunani babonye Ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ibindi bihugu bigenda byigabanya imibare isigaye kuva ku baturage batanu bakomoka muri Kameruni, kugera ku turonde rurerure rurimo ibihugu by’u Bufaransa, U Burusiya, Ubuhinde, Ubutaliyani na Espanye bigiye bifitemo umuntu umwe umwe wahawe ubwenegihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|